Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Carlo Acutis wiswe God's Influencer yanditswe mu gitabo cy'Abatagatifu

Kuri uyu wa 7 Nzeri 2025, Kiliziya Gatolika ku isi yishimiye ibirori bikomeye byabereye i Roma, ubwo Papa Leo XIV yayoboraga umuhango wo gushyira mu rwego rw'Abatagatifu umusore w'Umutaliyani Carlo Acutis wavutse mu 1991 uzwi nka God's Influencer kubera uko yakoresheje ikoranabuhanga mu kwamamaza Ukaristiya.

Carlo Acutis wiswe God's Influencer yanditswe mu gitabo cy'Abatagatifu
Carlo Acutis wiswe God's Influencer yanditswe mu gitabo cy'Abatagatifu

Uyu muhango wabereye ku kibuga cya Basilika ya Mutagatifu Petero, witabirwa n'abantu bari hagati y'ibihumbi 70 na 80 baturutse hirya no hino ku isi.

Abitabiriye ibi birori barimo urubyiruko rwinshi rwishimiye kubona umwe muri bo agirwa icyitegererezo cy'ubutagatifu muri iki gihe cy'ikoranabuhanga.

Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yagarutse ku rugero rwa Carlo n'uko yifashishije imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza Ivanjili.

Ati"Abatagatifu batwibutsa kureba Imana. Carlo yerekanye ko gukoresha ikoranabuhanga bishobora kuba inzira yo kwamamaza Inkuru Nziza igihe bikoreshejwe neza."

Papa Leo XIV kandi yasomeye imbaga yitabiriye uyu muhango amagambo yo mu Kilatini akubiyemo iteka ry'uko Pier Giorgio Frassati na Carlo Acutis, bidasubirwaho babaye Abatagatifu ba Kiliziya.

Carlo na mugenzi we, ni bo batagatifu ba mbere Papa Leo XIV atangaje kuva yatorerwa kuba umusimbura wa Petero.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango bagaragaje ibyishimo batewe n’uyu mwana wagaragaragaje ukwemera kudasanzwe akaba agizwe umutagatifu.

Dana Marie Buchanan, umwe mu bakirisitu baturutse muri Amerika, yagize ati "Ni ibyagaciro kubona urubyiruko rwuzuye imbaraga n'umurava mu kwemera, byerekana ko Kiliziya ifite ejo heza."

Caroline Khouri waturutse muri Australie yavuze ko Kubona Carlo agirwa umutagatifu ari ikimenyetso cy'uko kuba umukristu nyakuri bishoboka ndetse no muri iki gihe cy'isi y'ikoranabuhanga.

Uyu muhango kandi wo gushyira mu rwego rw’abatagatifu uwari umuhire Carlo Acutis, witabiriwe n’Umubyeyi we, Antonia Salzano Acutis, wari kumwe n'umugabo we Andrea, ndetse n'abana babo Francesca na Michele.

Antonia yatangaje ko ibyo yabonye ari isezerano ry'uko ubuzima bw'umwana we bwari bufite umugambi udasanzwe wo gufasha abandi gusanga Imana.

Carlo Acutis, yavukiye i Londres ariko akurira mu Butaliyani. Yapfuye afite imyaka 15 azize indwara ya kanseri. N'ubwo ubuzima bwe bwari bugufi, yasize inkuru ndende yo gukunda Ukaristiya no gukoresha internet mu kwamamaza Ivanjiri, binamuhesha izina ry'Umutagatifu w'ikoranabuhanga.

Yashyizwe mu rwego rw'Abatagatifu kuri uyu wa 7 Nzeri 2025 ari kumwe na Pier Giorgio Frassati Umusore w’Umutaliyani wabaye icyitegererezo mu gufasha abakene mu kinyejana cya 20.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose