Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Chorale de Kigali ihishiye byinshi abazitabira "Christmas Carols Concert"

Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024, muri BK ARENA habereye ikiganiro cyahuje ubuyobozi bwa Chorale de Kigali n'Itanagazamakuru kigamije gutangaza aho imyeteguro y'igitaramo cya Noheri "Christmas Carols Concert" cyateguwe na Chorale de Kigali igeze.

Chorale de Kigali ihishiye byinshi abazitabira "Christmas Carols Concert"
Chorale de Kigali ihishiye byinshi abazitabira "Christmas Carols Concert"

Perezida wa chorale de Kigali Jean Claude Hodari, yavuze ko iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 11, cyatangiye muri 2013 kikaba kigamije gufasha abakristu n'abakunzi b'iyi Korali kwinjira muri Noheli bameze neza.

Avuga ku mwihariko w'Igitaramo cy'uyu mwaka, Perezida wa chorale de Kigali, yavuze ko guhera mu kwezi kwa Gashyantare 2024, bahaye urubuga abakunzi babo babagezaho indirimbo bifuza ko bazabaririmbira. Izo bahisemo zikazahabwa umwanya ungana na 70% mu ndirimbo zizaririmbwa.

Uretse kuba indirimbo zizarimbwa abakunzi ba Korali bazaba bagize uruhare mu kuzihitamo, Korali de Kigali yateguye n'udushya twinshi haba mu myambarire n'indi miteguro mu rwego rwo gufasha abazitabira Igitaramo kunezerwa.

Perezida wa Korali de Kigali yakomeje avuga ko bishimira kuba bafite ahantu hagutse bashobora gukorera. Avuga ko n'ubwo bibagora kubona ibikoresho bituma amajwi agera ku bantu uko babyifuza, bishimira kuba bafite ahantu hagutse hashobora kwakira abitabira iki gitaramo.

Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwibukije abakunzi bayo n'abandi bose biteguye kuzaza gutaramana na yo ku wa 22 Ukuboza 2024, ko 18h00 bazaba batangiye indirimbo ya mbere, bakaba basabwa kuzazinduka kuko saa cyenda imiryango muri BK ARENA izaba ifunguye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose