Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Cyangugu yahimbaje Misa y'Amavuta Matagatifu

Kuri uyu wa gatatu, tariki 27 Werurwe 2024, Diyosezi ya Cyangugu yahimbaje Misa y'Amavuta Matagatifu ari na yo ikorerwamo umuhango wo gusubira mu maseserano ku basaserdoti.

Cyangugu yahimbaje Misa y'Amavuta Matagatifu
Cyangugu yahimbaje Misa y'Amavuta Matagatifu

Ni Misa ubusanzwe iba kuwa Kane mutagatifu mu gitondo ariko ishobora kwimurirwa ku wundi munsi kugira ngo Abapadiri babashe kuyitabira kandi bitababujije gusoma Misa y'isangira ritagatifu iba kuwa Kane mutagatifu nimugoroba.

Muri Diyosezi ya Cyangugu ikaba yabaye kuri uyu wa gatatu Mutagatifu ibera muri Katederali ya Cyangugu yitabirwa n'Abapadiri Abihayimana n'Abakristu benshi baje kwifatanya n'umwepiskopi n'abasaserdoti babo kuri uyu munsi udasanzwe.

Muri iki Gitambo cy’Ukaristiya Myr Edouard Sinayobye yahaye umugisha amavuta matagatifu. Amavuta matagatifu yahawe umugisha agenewe gutagatifuza Umuryango w’Imana, harimo amavuta ya Krisma akoreshwa mu Masakaramentu ya Batisimu, Ugukomezwa n’Ubusaseridoti; Amavuta y’abigishwa afasha abari mu rugendo rwa Batisimu n’Amavuta y’abarwayi aramira abarwayi mu ntege nke zabo.

Uretse guha umugisha amavuta, Abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu banasubiye mu masezerano bongera kwiyemeza gukomeza kurangiza neza ubutumwa batorewe na Nyagasani.

Nk'uko amagambo ateganywa muri uyu muhango abisobanura, gusubira mu masezerano y’ubusaseridoti ku Bapadiri ni umwanya wo kurushaho kunga ubumwe na Kristu no kumukurikira, bitanga ubudatezuka ku mirimo mitagatifu bakorera Kiliziya, babitewe n’urukundo rwa Kristu. Bakiyemeza kurushaho kuba abagabuzi n’indahemuka b’amabanga y’Imana mu guhimbaza Ukaristiya Ntagatifu n’iyindi mihango mitagatifu ya Kiliziya, mu gutunganya ku buryo buzira amakemwa umurimo mwiza wo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora abantu mu nzira y’umukiro mu kubereka inzira y’Imana.

Myr Edouard Sinayobye Mu misa y'Amavuta Matagatifu
Myr Edouard Sinayobye Mu misa y'Amavuta Matagatifu
Abihayimana n'Abakristu bitabiriye ari benshi Misa y'Amavuta Matagatifu
Abihayimana n'Abakristu bitabiriye ari benshi Misa y'Amavuta Matagatifu
Myr Edouard yahaye umugisha amavuta akoreshwa mu mihango Mitagatifu
Myr Edouard yahaye umugisha amavuta akoreshwa mu mihango Mitagatifu
Amavuta y'Abarwayi, Amavuta y'Abigishwa n'Amavuta ya Krisma ni yo yahawe umugishaa
Amavuta y'Abarwayi, Amavuta y'Abigishwa n'Amavuta ya Krisma ni yo yahawe umugishaa
Abasaseridoti basubiye mu masezerano
Abasaseridoti basubiye mu masezerano
Abasaseridoti basubiye mu masezerano bagiriye Nyagasani
Abasaseridoti basubiye mu masezerano bagiriye Nyagasani
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose