Dikasiteri ishinzwe umubano n'andi madini yifurije abo mu Idini y'Abahindu umunsi mwiza wa "Deepavali"
Mu butumwa yashyize ahagaragara kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022, Minisiteri ishinzwe umubano n'andi madini i Vatikani, yifurije abo mu idini y'Abahindu umunsi mwiza w'urumuri uzwi nka "Deepavali", umunsi mukuru ukomeye unafatwa nk'intangiriro y'umwaka ku Bahindu. Uyu munsi ukazahimbazwa tariki 24 Ukwakira 2022.
Muri ubu butumwa bufite umutwe ugira uti "Abakristu n'Abahindu dufatanye twubake umubano mwiza buri wese abigizemo uruhare", Minisiteri ishinzwe umubano n'andi madini yifurije Abahindu umunsi mwiza n'umwaka mwiza. Ibifuriza ko uyu munsi mukuru w'urumuri wababyarira ingabire zibafasha kuba ubwabo urumuri no kumurikira abandi bahereye ku miryango yabo kugera kuri sosiyete muri rusange.
Dikasiteri ishinzwe umubano n'andi madini yagarutse ku bibazo bikomeje kugaragara by'amakimbirane, ubugizi bwa nabi no gushyamirana, akenshi bigashingira ku madini, imico, amoko n'indimi ndetse bigatizwa umurindi n'abashaka inyungu za Politiki ndetse n'imbuga nkoranyambaga; ivuga ko bihangayikishije kandi bibangamiye umubano mwiza n'amahoro mu bantu. Aha akaba ari naho bahera basaba ubufatanye hagati y'Abakristu n'Abahindu mu kwimakaza urugwiro n'umubano mwiza mu bantu.
Dikasiteri ivuga ko urugwiro ari umutima wo kubaho no kubana n'abandi ukabubaha, ukabakunda kandi ukabizera uko bari. Ni imimerere yimakaza umubano w'ubucuti n'ubuvandimwe hagati y'umuntu n'abandi ndetse no hagati ye n'ibindi biremwa. Iyi mibereho yubakwa umunsi ku wundi binyuze mu guhura n'abandi, kuganira, umuntu akamenya ko kubaho ari ukubana n'abandi.
Dikasiteri ishinzwe umubano n'andi madini ivuga ko kugira ngo uyu mutima wo kubana ukwire mu bantu buri wese akwiye kubigiramo uruhare. Bavuga ko nk'uko abantu bakora mu guharanira iterambere ry'imibereho myiza bakwiye no gukora ibishoboka byose byafasha mu guteza imbere umubano n'urugwiro mu bantu. Muri uru rugamba zimwe mu nzitizi abantu bakomeje guhura nazo nk'uko Dikasiteri ikomeza ibigaragaza ni ingeso yo kwikunda ikomeje kuganza bityo abemera bakaba basabwa gutsinda iyi ngeso bakabera abandi urugero rwiza. Dikasiteri ishinzwe umubano n'andi madini isaba inzego zitandukanye zirimo imiryango, amatsinda y'abasenga, amashuri, ibitangazamakuru, imiryango ya Leta n'itari iya Leta, gukora ibishoboka mu guteza imbere urugwiro n'umubano mwiza mu bantu.
Dikasiteri ikaba isaba ku buryo bw'umwihariko Abakristu n'abahindu guteza imbere urugwiro mu bantu kugira ngo abantu bashe kubaho mu byishimo n'amahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.