Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Butare yibarutse umuryango mushya w'abiyeguriyimana

Kuri uyu wa 2 Nzeri 2023,ni bwo ababikira ba mbere b'umuryango w'Abamisiyoneri ba Mutagatifu Petero intumwa bakoze amasezerano i Kiruhura muri Diyosezi ya Butare.

Diyosezi ya Butare yibarutse umuryango mushya w'abiyeguriyimana
Diyosezi ya Butare yibarutse umuryango mushya w'abiyeguriyimana

Umuryango w'Abamisiyoneri ba Mutagatifu Petero Intumwa ni umuryango watangiye ku wa 24 Mata 1999 muri Paruwasi ya Kibangu Diyosezi ya kabgayi. Watangijwe na Nshimiyimana Pontien ubwo yari arangije kwiga mu mwashuri yisumbuye, yifuza ko abawujyamo bajya barushaho kwitagatifuza barangamira Yezu mu Ukarisitiya, mu ijambo ry’Imana ndetse no muri mugenzi wabo. Yawutangije kandi ahereye ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo agamije ko uyu muryango wafasha abantu kunga ubumwe, kubana kivandimwe no kwiyunga.

Ababikira batatu ni bo babaye imfura z'uyu muryango. Abo ni Anathalie Iragena wo muri Paruwase ya Nyarurema muri Diyosezi ya Byumba, Alphonsine Amizero wo muri Paruwase ya Ndera Arkidiyosezi ya Kigali na Gliselia Uwingabire wo muri Paruwase ya Nyabitimbo muri Diyosezi ya Cyangugu.

Umukuru w'umuryango w'ababikira Misiyoneri ba Mutagatifu Petero intumwa Padiri Rekivuge David yavuze ko uyu munsi ari umunsi utazibagirana kuko bari bameze nk’abateye urugemwe rukanga kumera none nyuma y’imyaka igera kuri 25 yose bavomerera rukaba rwameze.

Yagize ati"uyu muryango uwawushinze ni umulayiki.Ni njye wahawe ubutumwa bwihariye bwo gutangiza uyu muryango no kuwitaho. Byatangiye nanjye ndimo nshakisha aho najya nitagatifuriza. Maze kurangiza amashuri yisumbuye numvaga nifuza kwiha Imana ariko nkabona ntabwo birakunda. Naje kumenya uyu muryango ntangira kuwitagatifurizamo nk’umusore wari urangije kwiga amashuri yisumbuye. Tukajya dukora umwiherero buri kwezi nibura isaha imwe nk’uko abalayiki bawubamo babigenza na n'ubu.Icyo gihe nari ntuye muri Paruwasi ya Gisagara ariko wo ukorera i Save, rimwe mu kwezi nkajya mfata urugendo nkajya yo ngiye kurangamira Yezu".

Yakomeje agira ati"Nyuma twaje kuwutangiza i Gisagara ndetse mbona ko umuhamagaro wanjye ari uw’ubusaseridoti njya kwiga mu iseminari ariko nkomeza gutekereza kuri wa muryango wandeze. Uwashinze uyu muryango yifuzaga ko waba mu byiciro bitatu icy’abalayiki, Abasaseridoti ndetse n’abiyeguriyimana. Muri iyo minsi twagiye duhura n’imbogamizi nyinshi zirimo abageraga mu muryango bakawuvamo bamwe bagashinga uwabo, abandi bakigendera. Maze kuba Padiri Nshimiyimana washinze umuryango yaje kundeba ansaba ko namufasha kugira ngo ukomere. Nyuma duhura n’umushumba wacu Musenyeri Filipo Rukamba, ampa ubutumwa ndetse akomeza no kutuba hafi. Muri iyi Paruwasi ya Kiruhura umuryango watangiye tariki ya 1 Ukwakira 2017, tukaba twishimira ko uyu munsi twibarutse ababikira ba mbere muri uyu muryango n’ubwo bitari byoroshye".

Padiri David kandi yavuze ko uyu munsi ari uw’ibyishimo bikomeye cyane ko binjiye no mu mwaka wo guhimbaza yubile y’imyaka 25.

Yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare wababaye hafi, anasaba n’urundi rubyiruko kugana uyu muryango kuko bifuza ko ukomeza kwaguka, cyane ko bacyeneye n’abapadiri bihariye bavuka muri uyu muryango.

Uwashinze uyu muryango NSHIMIYIMANA Pontien uri mu Gihugu cy'Ububiligi, mu butumwa yoherereje abaje gushyigikira uyu muryango, yashimiye Imana yabateje iyi ntambwe. Yashimiye kandi Musenyeri Filipo RUKAMBA umushumba wa Diyosezi ya Butare wemeye kubakira, Padiri David Rekivuge wita byihariye kuri aba babikira ndetse n'ababyeyi bemeye gushyigikira aba bari.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiruhura, Padiri Lambert Iraguha wari n’intumwa ya Musenyeri, yasabye abakoze amasezerano kumva ko intambwe bateye ari intambwe idasubira inyuma abasaba gutera ikirenge mu cya Petero intumwa umuryango wabo wiragije.

Yavuze kandi ko mu izina ry'umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Filipo RUKAMBA, abashimira intambwe bateye abifuriza ubutumwa bwiza. Yavuze kandi ko bishimira ko Diyosezi ya Butare yongeye kunguka umuryango mushya w'abiyeguriye Imana. Akaba ari ikimenyetso ko Ivanjili ikomeje gushinga imizi.

Abakoze amasezerano ya mbere Bashimiye ababyeyi babo bababaye hafi kandi bakabashyigikira, n'abandi bose babaherekeje muri uru rugendo. Bashimiye Kandi umukuru w'umuryango wabo kuko yarwanye urugamba rukomeye ndetse akaba anabashije kubageza kuri aya masezerano. Bakomeje bashimira ababikira bemeye icyifuzo cya Musenyeri wabasabye kubafasha bakabyemera batazuyaje kandi bakababera ababyeyi muri uru rugendo. Bashimiye n'abakrisitu ba Paruwasi ya Kiruhura babakiriye neza.

Ababikira ba Sainte Marie babareze, bavuze ko babashimira uko bitwaye mu gihe bamaranye. Bagaragaje ko bishimiye intambwe bateye bavuga ko batabacukije ahubwo bazakomeza kubaba hafi nka bakuru babo.

Uyu muryango ukaba ubarizwa mu madiyosezi yose yo mu Rwanda ukuyemo Gikongoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose