Diyosezi ya Kabgayi yafunguye Hotel nshya mu Mujyi wa Muhanga
Kuri uyu wa 30 Kanama 2023, Diyosezi ya Kabgayi yamuritse ku mugaragaro inyubako zizakoreramo Hotel nshya iyi Diyosezi yise Lucerna Kabgayi Hotel.
Lucerna Kabgayi Hotel ni Hotel yubatse ku muhanda mukuru uca rwagati mu Mujyi wa Muhanga urenze gato ahari isoko rya Muhanga.
Iyi Hotel ikaba izakoresha inyubako isanzwe izwi nka Equity n'inyubako nshya iri munsi yayo ari na yo yahawe umugisha ikanatahwa ku mugaragaro.
Lucerna Kabgayi Hotel ifite ubushobozi bwo gucumbikira abagera kuri 53 no gutanga servisi zitandukanye zitangwa na Hotel.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi Hotel wayobowe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi. Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Mayor w'Akarere ka Muhanga.
Umuhango wo kumurika iyi Hotel wajyanye no gutaha indi nyubako y'ubucuruzi Lumina I. Iyi nyubako ikaba iri mu ruhererekane rw'inyubako Diyosezi ya Kabgayi yise Lumina ziri neza ku muhanda aharebana n'isoko rya Muhanga.
Nk'uko byatangajwe Lucerna bisobanura Itara mu gihe Lumina bisobanura Urumuri.
Izi nyubako zikaba zije gushimangira uruhare rwa Diyosezi ya Kabgayi mu guha umujyi wa Muhanga gukomeza kugira isura nshya nk'umwe mu Mijyi yunganira Kigali.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.