Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Nyundo yiyemeje kuzajya ikora urugendo nyobokamana I Kibeho buri mwaka

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2023, Abakristu bagera ku 3124 baturutse mu maparuwasi ya Diyosezi ya Nyundo baherekejwe n'umwepiskopi wabo n'abapadiri bagera kuri 50 bagiriye urugendo nyobokamana i Kibeho basaba ko uru rugendo rwaba ngaruka mwaka.

Diyosezi ya Nyundo yiyemeje kuzajya ikora urugendo nyobokamana I Kibeho buri mwaka
Diyosezi ya Nyundo yiyemeje kuzajya ikora urugendo nyobokamana I Kibeho buri mwaka

Uru rugendo rwaranzwe n'inyigisho n'isengesho, rwabaye umwanya mwiza ku bakristu wo guhimbaza no gukomeza ukwemera no gutsinda Sekibi uhora ashaka kuyobya abakristu. Wabaye kandi umwanya wo kwakira umugisha basabwe no kugeza ku batabashije kwitabira uru rugendo.

Padiri Dukuzimana Evariste, Padiri mukuru wa paruwasi ya Rambura, ni we wagejeje ku bakristu inyigisho ku mubyeyi Bikira Mariya. Abakristu kandi bahawe inyigisho ku mabonekerwa ya Kibeho ndetse no ku mashusho ya Bikira Mariya.

Mu ijambo ry'uhagarariye abakristu yagaragaje ibyishimo abakristu batewe n'uru rugendo. Yashimiye Paruwasi zabo zabafashije kugira ngo urugendo rutagatifu rugende neza, haba mu kubafasha uko urugendo ruzagenda, mu kubaha umwiherero no kubafasha kuri Roho kugira ngo basange umubyeyi Bikira Mariya bakeye ku Mutima.

Uretse kuba uru rugendo barwungukiyemo byinshi mu nyigisho n'isengesho, umukristu uhagarariye abandi yagaragaje ko ari ni umwanya mwiza wo kuganira nka Diyosezi mu rwego rwo kunoza ubukristu n'umurimo w'ikenurabushyo wa Diyosezi yabo. Yasabye ko uru rugendo nyobokamana rwaba ngaruka mwaka kuko ari injishi ikomeye ishyigikiye ukwemera kwabo. Agaruka ku balayiki yavuze ko abalayiki bakomeje gutekereza icyakorwa mu rwego rwo kwita ku muryango no kwimakaza ituze n'ubufatanye mu miryango. Kimwe mu byo agaragaza nk'ikihutirwa ni ukugarura umuco w'isengesho mu muryango nk'umuti w'ibibazo bitandukanye byugarije umuryango birimo n'amakimbirane. Ikindi yagarutseho ni ukwitabira amakoraniro y'abasenga kuko abafasha kunga ubumwe no gusangira ubuzima, ingorane ya mugenzi wawe ukayigira iyawe.

Abakristu bagaragaje ibyishimo byo kwifatanya n'umushumba wabo muri uru rugendo ndetse bamugezaho n'ibyifuzo bitandukanye. Muri byo abakristu basabye ko urugendo nyobokamana i Kibeho rwaba ngarukamwaka, basabye kandi ko hashyirwaho inyigisho zihabwa ingo zikimara gushingwa mu rwego rwo kuziherekeza.

Musenyeri MWUMVANEZA Anaclet, umwepiskopi wa Nyundo, mu butumwa yagejeje ku bakristu yagarutse ku isengesho n'akamaro karyo mu buzima bw'umukristu. Myr Anaclet avuga ko abantu bamwe bagira inyota yo gusenga ariko bikanga, hakaba n'abandi bagira iyi nyota ariko batangira gusenga mu mitima yabo hakazamo ibindi bihabanye n'icyo bari bagiye gukora. Yasabye abakristu bose kwemerera Imana ikagenzura imitima yabo kugira ngo babashe kunogera Imana haba ku mutima no mu bikorwa.

Agaruka ku byifuzo byatanzwe n'abakristu yavuze ko uru rugendo nyobokamana rugiye kuba urugendo ngarukamwaka by'umwihariko rugategurwa mu kwezi kwa kabiri, ukwezi ubusanzwe kwagenewe Diyosezi ya Nyundo. Yakomeje avuga ko bagiye gutekereza uburyo hajya hakorwa n'uru rugendo nyobokamana mu byiciro bitandukanye nko mu bana, urubyiruko ndetse n'imiryango ya agisiyo Gatolika yose igize Diyosezi ya Nyundo. Yibukije kandi n'umwihariko wa Nyundo aho abakristu basanzwe bakorera urugendo nyobokamana ku ngoro ya Bikira Mariya iri muri paruwasi ya Crete Kongo Nil, avuga ko izi ngendo zizagumaho ariko hakiyongeraho n'iz'i Kibeho.

Myr Anaclet kandi yibukije abakristu kwirinda Sekibi ushaka kubayobya. Abasaba gutega amatwi Kiliziya ibayobora mu kwemera no kwisunga umubyeyi Bikira Mariya ubahangayikiye ngo bamererwe neza kuri roho no ku mubiri. Yasabye abitabiriye uru rugendo kugeza umugisha barukuyemo ku bandi batabashije kurwitabira kubera impamvu zitandukanye.

Uru rugendo nyobokamana rwitabiriwe n'abakristu basaga 3124 bo muri Paruwase 28 zigize Diyosezi ya Nyundo, abapadri barenga 50 ndetse n'abihayimana batandukanye. Usibye Diyosezi ya Nyundo yakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho kandi hari n'abandi baje baturutse mu bihugu bitandukanye nko mu Gihugu cy'u bugande, Kenya, Tanzania, muri Republic iharanira Democrasi ya Congo ndetse no mu Burundi.

Abakristu ba Nyundo bishimiye kubana n'umushumba wabo mu rugengo nyobokamana I Kibeho
Abakristu ba Nyundo bishimiye kubana n'umushumba wabo mu rugengo nyobokamana I Kibeho
Abakristu ba Nyundo basabye ko urugendo nyobokamana I Kibeho rwaba ngarukamwaka
Abakristu ba Nyundo basabye ko urugendo nyobokamana I Kibeho rwaba ngarukamwaka
Abapadiri bagera kuri 50 ba diyosezi ya Nyundo bitabiriye urugendo nyobokamana I Kibeho
Abapadiri bagera kuri 50 ba diyosezi ya Nyundo bitabiriye urugendo nyobokamana I Kibeho
Abakristu bagera ku 3124 ni bo bitabiriye urugendo nyobokamana
Abakristu bagera ku 3124 ni bo bitabiriye urugendo nyobokamana
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose