Furere Rutaganda witabye Imana yasezeweho bwa nyuma mu Byimana
Kuri uyu wa 3 Werurwe 2023, Furere Rutaganda Justin umufurere mu muryango w'Abayozefiti, witabye Imana tariki 26 Gashyantare 2023, yasezeweho bwa nyuma mu Byimana muri Diyosezi ya Kabgayi. Mu muhango wayobowe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo.
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wayoboye igitambo cya Misa, agaruka kuri Furere Justin yavuze ko ubutumwa bwe yabukoze neza. Ko mu myaka 64 yari amaze ku, Isi yabonye byinshi kandi akabicamo gitwari. Ashimira Imana yamutoye ikamuha kuyikorera mu myaka 42 yari amaze mu butumwa.
Yagiye ati"Mu myaka 42 yakoze byinshi kandi tuzahora tubyibuka kuko yabonye byinshi kandi abicamo gitwari. Turashimira umuryango we wamubyaye ukamuduha, yitanze atizigama kugira ngo abashe kurangiza ibyo yari ashinzwe mu murimo we".
Furere Kayijuka Landuard warwaje Nyakwigendera Furere Rutaganda yavuze ko mu minsi ye ya nyuma yaranzwe no kwihangana. Avuga ko yagaragaraga nk'ufite intege nke ariko agashaka kubihisha gusa yabagaho yishimye kabone n'ubwo yari arembye cyane.
Umuyobozi w'Umuryango w'Abayozefiti mu Rwanda, Azibereho Jean Marie Vianney yavuze ko badashidikanya ko kuva ku myaka 22 yumvise ijwi ry'Imana akayiha kugera atabarutse yiteguye kuyisanga. Yagize ati "Turi aha ngaha kuko hari icyo twabonye, twamwumviseho. Reka dushimire Imana kuko aruhuwe kandi tuyishimire ko twabanye nawe mu rugendo asoje kandi yatubereye urugero rwiza".
Furere Gahima Gaspard uyobora urugo rw'Abayozefiti rwa Gakurazo. Nyakwigendera yabagamo yavuze ko Furere Rutaganda babanaga kandi batangiranye urugendo. Avuga ko yakundaga abantu bose ntawe arobanuye akemeza ko imyaka 42 biyeguriye Imana atigeze abona cyangwa yumva avuga nabi. Ku buryo n'abo babanye kera bazaga kumusura kuko yabaga yarababaniye neza".
Ati "N'ubwo agiye twari tukimukeneye ariko Nyagasani yamwisubije. Ajya kujya kwivuza i Kigali yasigiye abana inyandiko zijyanye n'amasomo ababwira ko azabasobanurira agarutse ariko siko byagenze. Atuvuyemo niyiruhukire".
Uhagarariye abanyeshuri yabereye umuyobozi mu ishuri rya Birambo, mu buhamya bwe yavuze ko bamufataga nk'umuvandimwe, akababera inshuti n'umubyeyi. Ati "muri 2004 tugiye gusoza amasomo yabwiye abari bitabiriye ibirori ati"Nimbibagirwa ikiganza cyanjye cy'iburyo kizume" kandi mu gihe yatuyoboraga nta mwama wigeze yirukanwa kuko yaraduhanaga agamije kuducyaha akatubwira ko adateze kutwirukana".
Murumuna we bavukana witwa Eric Byukusenge wari uhagarariye umuryango yavuze ko Furere Rutaganda yakundaga abandi akagira ubupfura ndetse umuryango yagiyemo wamuhaye urukundo ku buryo abasigiye urugero rwiza bazakurikiza.
Furere Rutaganda Justin witabye Imana yavutse tariki ya 2 Kanama 1959 yitaba imana tariki ya 26 Gashyantare 2023 akaba yarakoze mu mirimo itandukanye irimo kuba umuyobozi w'umuryango w'Abafurere b'Abayozefiti ndetse anayobora ibigo by'amashuri byegamiye kuri uyu muryango akaba yashyinguwe i Gakurazo muri paruwasi ya Byimana, Diyosezi ya Kabgayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.