Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umwepiskopi wa Cyangugu yandikiye abakirisitu ibaruwa ku bibazo by'umuryango

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Sinayobye Eduard yamurikiye abakristu ibaruwa ya Gishumba yahawe umutwe ugira uti"Twubake umuryango mwiza isoko y'Ubukrisitu buhamye". Ikaba ikubiyemo inama n’uburyo bwo gufasha abagiye kurushinga kubanza kumenyana no kwiga uburyo bwo kubana neza hagabanywa ibibazo bivuka mu ngo zikimara gushingwa.

Umwepiskopi wa Cyangugu yandikiye abakirisitu ibaruwa ku bibazo by'umuryango
Umwepiskopi wa Cyangugu yandikiye abakirisitu ibaruwa ku bibazo by'umuryango

Iyi baruwa yamuritswe kuwa 22 Gicurasi 2023 muri Novisiya y'Abayezuwiti iherereye i Kamembe.

Iyi baruwa ikubiyemo ubumenyi bugamije gufasha abasore n'abakobwa bafata umwanzuro wo gushinga urugo, kubanza kumva neza inshingano bagiye kwinjiramo, bityo bikaba byagabanya ibibazo byugarije imiryango birimo gusenyuka kwa ingo, gucana inyuma n'indi migenzereze ituma abantu bahohoterana.

Musenyeri Edouard yasobanuye ko iyi baruwa ikubiyemo ibice bitatu birimo: Inyigisho n'inyandiko ku muryango, ibibazo byugarije umuryango n'Iteganyabikorwa ry'ubutumwa bw'umuryango muri Diyosezi ya Cyangugu.

Yagize ati"Njya kwandika iyi baruwa nasanze hari ibikwiye kwibandwaho birimo kuba inyigisho zihabwa abagiye kubana zidahagije ndetse abafata uyu mwanzuru ugasanga bahubuka bagakora ibitabarimo n'ingo zigasenyuka zitamaze kabiri. Nsanga dukwiye rero kwikebuka tugashaka uko twarushaho kubongerera ubumenyi bityo bakinjira mu bintu babanje gutekerezaho ubwabo".

Musenyeri Edouard, yavuze ko iyi baruwa ya Gishumba ikubiyemo ibishobora gukoreshwa nk’imfashanyigisho yunganira inyigisho zihabwa abagiye kurushinga hagamijwe kubongerera ubumenyi no gufata umwanzuro nyawo udahubukiwe.

Akomeza avuga ko mu isesengura yakoze yasanze impamvu ingo zigenda zisenyuka cyane zitaramara kabiri, biterwa n'amahitamo y'abagiye kurushinga usanga bamenyana mu gihe gito, bagahita bafata umwanzuro wo kubana, batabanje kumenya niba bazihanganirana mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Mukangarambe Philomene avuga ko iyi baruwa ya Gishumba ikubiyemo byinshi bizafasha kumva ko kubaka urugo atari ibyo guhubukira, ko abubaka urugo bakwiye kujya bategurwa neza bakagira umwanya wo gukundana no kwiga uhagije.

Yagize Ati"Duhawe ibaruwa ya Gishumba igiye kudufasha kwibukiranya ko urugo rudakwiye guhubukirwa mu gihe ugiye gushaka uwo muzabana, buri wese akwiye gufata umwanzuro yatekerejeho kandi akabanza kumenya neza uwo bazabana n'ingeso ze akaba azizi neza kandi yiyemeje kuzazihanganira".

Nzamwita Eustache avuga ko iyi baruwa ije gufasha abakirisitu kumenya ibibazo byugarije umuryango hagamijwe kubishakira ibisubizo bihamye ndetse no kubungabunga ibyiza no kurinda ihohoterwa ryibasira umuryango ariko hagafatwa n'ingamba zo kurinda imico mvamahanga igenda ikura hagamijwe kwirinda ibisitazamuryango.

Umukozi w'Akarere ka Rusizi ushinzwe uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Bagwire Solange, avuga ko iyi baruwa izafasha mu kurandura ibibazo bibangamira imibanire myiza y'abagize umuryango. Avuga ko nk'Akarere bifuza ko abagiye kubaka ingo bakigishwa, bakanakurikiranwa kugira ngo n'ibibazo bagize babigirwemo inama.

Bagwire yemeza ko amakimbirane, abakobwa baterwa inda imburagihe n'ibindi bibazo bitandukanye bahura na byo bikomoka ku kuba ababana batabanza kwigishwa neza.

Mu karere ka Rusizi habarurwa imiryango 954 ibanye nabi ariko bagenda babaganiriza imiryango yabashije kwiga neza igahinduka kandi ibanye neza.

Iyi baruwa ya Gishumba yatekerejwe mu gihe cya Sinodi ubwo basuraga abakristu mu ngo bakabagezaho ibibazo bafite bitumwa umwepiskopi yemeza ko umwaka w'ubutumwa wa 2023/2024 uzaba umwaka wahariwe umuryanho.

Myr Edouard Sinayobye asobanura Ibaruwa ku muryango
Myr Edouard Sinayobye asobanura Ibaruwa ku muryango
Abshinzwe Komisiyo y'umuryango mu nzego zitandukanye za Diyosezi ya Cyangugu bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibaruwa ku muryango
Abshinzwe Komisiyo y'umuryango mu nzego zitandukanye za Diyosezi ya Cyangugu bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibaruwa ku muryango
Abahagarariye abakristu mu maparuwasi atandukanye bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibaruwa ku muryango
Abahagarariye abakristu mu maparuwasi atandukanye bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibaruwa ku muryango
Abapadiri ba diyosezi ya Cyangugu bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibaruwa ku muryango
Abapadiri ba diyosezi ya Cyangugu bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibaruwa ku muryango
Ibaruwa ya Gishumba ku muryango yagenewe Abakristu ba diyosezi ya Cyangugu
Ibaruwa ya Gishumba ku muryango yagenewe Abakristu ba diyosezi ya Cyangugu
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose