Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

I Kibeho hibutswe ku nshuro ya 41 ibonekerwa rya Mariya Clara Mukangango

Kuri uyu wa 2 Werurwe 2023, I Kibeho habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 41 ibonekerwa rya Mariya Clara Mukangango umwe muri batatu bemejwe na Kiliziya ko babonekewe na Bikira Mariya I kibeho.

I Kibeho hibutswe ku nshuro ya 41 ibonekerwa rya Mariya Clara Mukangango
I Kibeho hibutswe ku nshuro ya 41 ibonekerwa rya Mariya Clara Mukangango

Nk'uko byagarutsweho muri iki gikorwa, amabonekerwa ya Mariya Clara azwi cyane kubera Ishapule y'Ububabare Burindwi bwa Bikira Mariya. Uyu Mariya Clara wahawe iyi Shapule akaba yaranaranzwe no kuyivuga cyane. Ikindi kizwi mu butumwa bwa Mariya Clara ni ubutumwa bwo bujyanye no kwihana. Aho Bikira Mariya yamubwiraga asaba isi guhinduka vuba agira ati "Nimwicuze, Nimwihane inzira zikigendwa".

Ibonekerwa rya mbere rya Mariya Clara ryabaye ku ya 2 Werurwe 1982, irya nyuma ryabaye ku wa 15 Nzeri 1982, nyuma y'amezi 6 n'iminsi 15.

Igisonga cy'umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO, wayoboye uyu muhango, akaba yaribukije umwanya wa Bikira Mariya mu gutwaza abakristu ibigeragezo banyuramo.

Marie Claire Mukangango yavutse 1961 avukira i Rusekera ho muri Paruwasi ya Mushubi Diyosezi ya Gikongoro kuri ubu ni mu ntara yámajyepfo Yabatijwe ku ya 12 Kanama 1966 afite imyaka 5. Se yitwa Baseka yitabye Imana Marie Clara akiri muto. Naho Nyina akitwa Veronika Nyiratuza we akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 2009.

Mariya Clara Mukangango yaje kwitaba Imana mu 1994, muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu munsi mukuru witabiriwe n'abakristu batandukanye bo muri Diyosezi zinyuranye mu gihugu cy'u Rwanda no mu bihugu byo hanze birimo Abaturutse mu Gihugu cya Gabon, mu Bufaransa, Uganda n'abaturutse i Burundi baje baherekejwe na Musenyeri Leonidas, igisonga cy'umwepiskopi wa Diyosezi ya Bururi mu Gihugu cy'u Burundi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose