Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Icyumba cya Paruwasi ya Sainte Famille cyafashwe n'inkongi

Ku mugoroba w'uyu wa 1 Gashyantare 2024, Icyumba cya Paruwasi ya Sainte Famille gikoreshwa nk'Ibiro, cyafashwa n'inkongi hahiramo ibikoresho bitandukanye byari birimo.

Icyumba cya Paruwasi ya Sainte Famille cyafashwe n'inkongi
Icyumba cya Paruwasi ya Sainte Famille cyafashwe n'inkongi

Iyi nkongi yatangiye ahagana Saa tatu z'ijoro, yafashe kimwe mu byumba bikoreshwa nka Biro zikodeshwa, giherereye ahareba kuri Parking ya Sainte Famille Hotel, winjiriye ku muryango uri ahari Station ya ENGEN.

Icyateye iyi nkongi, ntabwo kiramenyekana, dore ko iki cyumba, igikoresho cyari kirimo gicometse ku muriro ari itoroshi yonyine, nk'uko byatangajwe n'umwe mu bakozi wanaherukagamo kuri uyu mugoroba.

Ibyari muri iki cyumba ntacyabashije gukurwamo kubera ubukana bw'umuriro. Muri byo harimo: Ibikoresho byo muri Siporo y'Amagare birimo n'amagare ane mashya yari akimara gushyirwa muri iki cyumba. Harimo kandi ibitabo n'ibindi bikoresho byo mu biro.

Inzego z'umutekano zagereye ahabereye iyi nkongi ku gihe, zibasha no kuzimya uyu muriro utarabasha kugera ku bindi byumba n'ibindi bikorwa remezo byari hafi y'iki cyumba harimo Station ya Essence ya ENGEN ndetse na Hotel Sainte Famille.

Icyumba kimwe ni cyo cyahiye n'ibyarimo bihiramo
Icyumba kimwe ni cyo cyahiye n'ibyarimo bihiramo
Inzego z'umutekano zatabaye ku gihe bituma umuriro utangiza byinshi
Inzego z'umutekano zatabaye ku gihe bituma umuriro utangiza byinshi
Ibindi byumba byari hafi ntibyagezweho n'inkongi
Ibindi byumba byari hafi ntibyagezweho n'inkongi
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose