Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ikinyamakuru "Fraternite Matin" cyasohoye inkuru irambuye irimo ubuhamya bwa CEJP ku rugendo rw'ubwiyunge mu Rwanda

Ikinyamakuru "Fraternite Matin" cyo muri Cote d'Ivoire kuwa 25 Kanama 2022, cyasohoye inkuru irambuye ku Rwanda, igaragaramo ubuhamya bwa Komisiyo y'Abepiskopi y'ubutabera n'amahoro (CEJP) ku rugendo rw'ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ikinyamakuru "Fraternite Matin" cyasohoye inkuru irambuye irimo ubuhamya bwa CEJP ku rugendo rw'ubwiyunge mu Rwanda
Ikinyamakuru "Fraternite Matin" cyasohoye inkuru irambuye irimo ubuhamya bwa CEJP ku rugendo rw'ubwiyunge mu Rwanda

Iyi nkuru irambuye yakozwe n'umunyamakurukazi Marie-Adele Djidje umwe mu banyamakuru bitabiriye Ihuriro ry'abanyamakuru Gatolika ryabereye mu Rwanda tariki 11-15 Nyakanga 2022, yasohotse muri iki kinyamakuru gisohoka buri munsi nk'inkuru ikomeza, ikaba yaratangiye gusohoka tariki 23 kugera tariki 25 Kanama 2022.

Iyi nkuru yatangiye gusohoka tariki 23 Kanama 2022, aho umunyamakuru yayihaye umutwe ugira uti : U Rwanda Igihugu cyavuye kure! Mu nyandiko ya paji yose y'ikinyamakuru umunyamakuru avuga ku mateka y'u Rwanda n'uko rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi paji inagaragaraho ifoto y'abanyamakuru bagize Ihuriro ry'abanyamakuru Gatolika "Signis Afrique" ubwo basuraga Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi tariki 12 Nyakanga 2022, bagasobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Muri iyi nkuru umunyamakuru akomeza agaruka ku butumwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi JMV yagejeje ku banyamakuru Gatolika muri Afurika ubwo bari mu Ihuriro ryabo mu Rwanda tariki 12 Nyakanga 2022, aho yababwiye ko u Rwanda rwahisemo kubaka ubumwe kugira ngo rubashe gukira ibikomere no kwiyubaka. Mu ifoto nziza igaragaza abana bibumbiye mu itsinda ry'Abana b'abogezabutumwa ba Paruwasi ya Remera ubwo bakiranaga Urugwiro abanyamakuru Gatolika muri Afurika, umunyamakuru akomeza n'inkuru yahaye umutwe ugira uti "Kwigisha urubyiruko bizatuma ibyabaye bitongera kuba ukundi. Muri iyi nkuru yifashishije ubuhamya bwa Bwana Zebaze umukorerabushake wa Komisiyo y'Abepiskopi y'ubutabera n'Amahoro, umunyamakuru avuga ku ruhare rw'urubyiruko mu kwivugurura kw'u Rwanda no kubaka amahoro nyuma y'amateka mabi rwanyuzemo.

Tariki ya 24 Kanama 2022, iki kinyamakuru cyongeye guha urubuga u Rwanda maze kivuga kuri Kibeho n'uko Bikira Mariya yaciye amarenga ya Jenoside yari yegereje. Umunyamakuru Kandi agaruka ku mabonekerwa ya Kibeho n'uko yagenze. Mu nkuru yo kuri uyu munsi hagaragaramo ubuhamya bwo kubabarira ndetse na gahunda y'imidugudu y'ikitegererezo ifasha mu guteza imbere imiturire n'imibereho myiza.

Ku munsi wa 25 Kanama 2022, Ikinyamakuru Fraternite Matin cyashoje urukurikirane rw'inkuru ku Rwanda, maze ku ipaji yose kigaruka ku kiganiro umunyamakurukazi Marie Adele Djidje yahoranye na Padiri Valens Niragire, umunyamabanga wa Komisiyo yAbepiskopi y'ubutabera n'Amahoro ku butumwa bwakozwe n'iyi Komisiyo mu rugendo rwo kubaka ubwiyunge mu banyarwanda nyuma y'amahano ya Jenoside.

"Fraternite Matin" ni ikinyamakuru cya Leta ya Cote d'Ivoire gisohoka buri munsi. Iyi nkuru ikaba yarakozwe nyuma y'Inama ya Signis Afrique yahuje Abanyamakuru basaga 50 baturutse mu bihugu bitandukanye by'Afurika yabereye mu Rwanda tariki 11-15 Nyakanga 2022.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose