Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Imiryango igera ku bihumbi 30 yafashijwe na Serivisi y'Ubusugire bw'Ingo guteganya imbyaro ikoresheje uburyo bwa Kamere

Serivisi y'Ubusugire bw'Ingo mu nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda iratangaza ko kuva mu 2010, imiryango igera ku bihumbi 30 yafashijwe guteganya urubyaro ikoresheje uburyo bwa kamere bwemewe na Kiliziya Gatolika.

Imiryango igera ku bihumbi 30 yafashijwe na Serivisi y'Ubusugire bw'Ingo guteganya imbyaro ikoresheje uburyo bwa Kamere
Imiryango igera ku bihumbi 30 yafashijwe na Serivisi y'Ubusugire bw'Ingo guteganya imbyaro ikoresheje uburyo bwa Kamere

Ibi byatangajwe na Mme Vestine MUSABYEMARIYA, Umuhuzabikorwa muri Serivisi y'Ubusugire bw'Ingo, wa gahunda zo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere,mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka cyagarutse ku byagezweho n'iyi Serivisi mu myaka 40 imaze ibayeho.

Muri iki kiganiro Mme Vestine yagaragaje ko iyi Serivisi yagiyeho nk'umuganda wa Kiliziya mu gukemura ikibazo cy'ubwiyongere bukabije bw'abaturage.

Yavuze ko iyi Serivisi yatangiye mu 1978 ubwo Kiliziya yahimbazaga isabukuru y'imyaka 10 y'Ibaruwa Humanae Vitae ya Papa Paul wa VI. Iyi baruwa ikaba yaragarukaga ku buryo buboneye bwo guteganya imbyaro no kubaha ubuzima bwa muntu. Padiri Henri Hoser, wayoboraga ikigo nderabuzima cya Gikondo, ni we wahagarariye Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu gikorwa cyo guhimbaza iyi sabukuru cyabereye i Merbourne muri Australie. Avuyeyo yahise anatangiza Servisi y'Ubusugire bw'ingo mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo.

Muri iki gihe iyi Serivisi yizihiza imyaka 40 ibayeho, ubuyobozi bw'iyi Serivisi bwishimira ko umubare w'abo ifasha ugenda wiyongeta ndetse ikaba imaze kugera ku nzego zitandukanye ari na ko yunguka abafatanyabikorwa benshi.

Yakomeje avuga ko iyi servisi imaze gutangira yakomeje kwaguka kuko andi mavuriro yazaga i Gikondo kwiga ibyayo. Mu 1985 Ubuyobozi bwa Kiliziya mu Rwanda bumaze kubona ibyiza byayo, bwifuje ko iyi Serivisi yaba Serivisi y'Inama y'Abepiskopi maze mu 1987, mu Rwandiko "Urugo n'Ukubyara abo wishingiye" ku mirongo ya 42-43, Abepiskopi batanga amabwiriza y'imiterere n'imikorere y'iyi Serivisi yagizwe Serivisi yo ku rwego rw'Igihugu.

Mu bindi byakozwe n'iyi serivisi harimo gushyiraho umunsi w'ubukangurambaga mu maparuwasi yose wiswe "Journée PFN". Hakozwe kandi ubundi bukangurambaga binyuze ku biganiro kuri Radio na Televiziyo ndetse n'inkuru zanditse zinyura muri Kinyamateka. Hakozwe kandi imfashanyigisho inatangwa mu gihe cyo gutegura abageni, ndetse na logiciel ifasha kumenya abitabira guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere.

Mme Vestine akomeza agira ati"Uhereye muri 2010 ingo z'abashakanye zigera ku bihumbi 30 zafashijwe n'iyi serivisi zibasha kubana neza no guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere."

Mme Vestine yagize ati"Turishimira ko kuri ubu Serivisi iri mu madiyosezi yose kandi buri diyosezi ikaba ifite umukozi ubishinzwe. Muri aya madiyosezi kandi, Serivisi y'ubusugire bw'ingo ifite site 250 zikorera ku maparuwasi no ku bigo nderabuzima kandi abakozi bakora mu nzego zose bahabwa amahugurwa."

Kugera ubu iyi Serivisi yishimira ko ikomeje kunguka abafatanyabikorwa haba mu Rwanda no mu mahanga dore ko yaninjiye mu mu Ihuriro nyafurika ry'Ubusugire bw'Ingo (FAAF) kuva muri 2001. Ikaba kandi ikorana na Minisante binyuze muri RBS, nka bamwe mu bafatanyabikorwa muri Gahunda zo guteganya imbyaro.

Biteganyijwe ko isabukuru y'imyaka 40 izihizwa muri uyu mwaka wose hakorwa ibikorwa bitandukanye byo gufasha iyi Serivisi kurushaho kugera kuri benshi.

Padiri Fidele Mutabazi, Umuyobozi wa Kinyamateka na Mme Vestine Musabyemariya, Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo kuboneza imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere.
Padiri Fidele Mutabazi, Umuyobozi wa Kinyamateka na Mme Vestine Musabyemariya, Umuhuzabikorwa wa Gahunda yo kuboneza imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose