Imyiteguro y’itangwa ry’ubwepisikopi I Kabgayi igeze kuri 80%
Mu gihe habura umunsi umwe ngo Diyosezi ya Kabgayi ihimbaze ibirori byo gutanga ubwepisikopi kuri myr Balthazar Ntivuguruzwa watorewe kuyobora iyi Diyosezi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 15 Kamena Kinyamateka yasuye ahazabera ibirori by’itangwa ry’ubwepisikopi I Kabgayi ahazwi nko ku kibuga cya Seminari nkuru ya Philosophicum.
Imyiteguro irarimbanyije ku buryo bubereye ijisho , isuku ijyanye no gusiga amarangi no kubaka podium izaberaho ibirori by’itangwa ry’ubwepisikopi byamaze gukorwa ndetse n’amahema Manini yicaramo abantu benshi yamaze gushingwa . Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bushinzwe gutegura ibi birori batangaje ko imyiteguro irimo kugenda neza ndetse ko igeze hejuru ya 80%.
Padiri SAMARWA Jean Marie Vianey umuhuzabikorea wa komisiyo ishinzwe gutegura ibirori yatangaje ko imyiteguro igenda neza kandi buri kimwe cyose cyamaze gushyirwa ku murongo. Ati” Ni ibyishimo dufite nka Diyosezi ya Kabgayi kuba twaragize amahirwe tukabona umwepisikopi mushya kandi ni ibigaragaza ko Kiliziya ifite ubuzima bwiza.
Imyiteguro tuyigeze ahantu hashimishije , abashyitsi bamwe bamaze kuhagera ,abandi bategerejwe kuhagera ejo. Tuzakira abashyitsi baturutse ku rwego rw’igihugu , hamwe n’abandi bayobozi batandukanye. Tuzaba turi kumwe n’Abepisikopi batandukanye bo mu Rwanda hamwe n’abazaturuka mu bihugu duturanye,birimo Uburundi, Uganda, Tanzaniya na Congo.
Turasaba abakristu kuzazinduka kuko guhera Saa moya tuzaba twatangiye kugeza abantu mu byicaro. Abapadiri nabo turabasaba kuzinduka ku buryo saa tatu bose bazaba bahageze , umutambagiro ukazatangira saa tatu n’igice bose bamaze kuhagera.
Ku bigendanye naho bazaparika imodoka hateguwe parking isanzwe ya Diyosezi , ikibuga cyo kuri saint Joseph ndetse nicyo kuri Petit Seminaire Saint Leo Kabgayi.”
Abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi by’umwihariko Paruwase ya Kabgayi nabo ngo babukereye kandi bazazinduka kugira ngo birebere ibirori byo kwimika Myr Balthazar Ntivuguruzwa .
Ruhorahoza Gido ni umuturage wo mu kagalI ka Ruli muri Paruwase ya Kabgayi. Twamusanze ahazabera ibirori nawe yaje kureba uko byifashe. Yagize ati” Twaje kureba uko bari kubaka ahazatangirwa ubwepisikopi kuri Myr Balthazar wacu dukunda. Ubu namaze kumesa agashati nagateye ipasi, niteguye kuzaza kureba ibirori kandi nzazinduka. “
Uwambaje Marie Gloriose nawe ni umukristu wa Paruwase ya Kabgayi atuye i Mbare , yagize ati” Ubu twiteguye cyane kandi tuzaza twabukereye n’iyonka. Abasaza n’abakecuru biteguye bazaba bakoze ku mishanana n’utubando twabo . Umwepisikopi twabonye, atuvukamo, turamuzi kandi acishije make, hari abana yabatije, imiryango yashyingiye n’abandi . Umunsi sitwe tuzarota ugeze kuko Myr wacu tumwakiranye ubwuzu. “
Choral Pueri Cantoles Kabgayi izasusurutsa ibirori by’itangwa ry’Ubwepisikopi nabo batangaje ko imyiteguro bayigeze kure kandi ko bafite n’agaseke k’indirimbo nshya yahimbiwe Myr Balthazar Ntivuguruzwa izaririmbwa uwo munsi.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa ni Umwepiskopi wa 8 ugiye kuyobora Diyosezi ya Kabgayi asimbuye Myr Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Ibiro byo kumuha inkoni y’ubushumba bizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 ku Kibuga cya Seminari nkuru ya Philosophicum Kabgayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.