Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Inama y'Abepiskopi muri Nijeri iragaya abashaka gushoza intambara kuri iki gihugu

Inama y'Abepiskopi muri Benin na Nijeri iragaya abatekereza ko ibibazo iki gihugu kirimo byakemurwa n'intambara. Bahereye ku byabaye kuri Libiya barasaba ko iyi mitekerereze yahagarara ahubwo hagashyirwa imbere ibiganiro.

Inama y'Abepiskopi muri Nijeri iragaya abashaka gushoza intambara kuri iki gihugu
Inama y'Abepiskopi muri Nijeri iragaya abashaka gushoza intambara kuri iki gihugu

Mu butumwa bwatangajwe na Myr Laurent Dabiré, Perezida w'Inama y'Abepiskopi muri Benin na Nijeri, yavuze ko Abepiskopi bahangayikishijwe n'ibikomeje kubera muri Nijeri. Avuga ko batangazwa cyane no kubona ukuntu hari abatekereza ko gushora intambara kuri Nijeri byaba igisubizo cy'ikibazo.

Abepiskopi bavuga ko ibi bidakwiye na busa kuko iyi ntambara yatuma Nijeri ibamo nk'ibyabaye muri Libiya na n'ubu ingaruka zabyo zikaba zikiremereye abaturage b'iki gihugu.

Mu butumwa bwatangajwe n'ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika y'Iburengerazuba, Abepiskopi bakomeje bagenzi babo bo muri Nijeri bababwira ko bafatanyije gusabira iki gihugu ngo ibibazo kirimo bibonerwe umuti binyuze mu nzira y'amahoro.

Tariki 26 Nyakanga 2023 ni bwo abasirikari batangaje ko bahiritse Mohammed Bazoum ku butegetsi. Aba basirikare bahise bashyiraho itsinda bise "Conseil national pour la sauvegarde de la patrie", CNSP, rikuriwe na Jenerali Abdourahamane Tiani, wari umukuru w'Abasirikare barinda Perezida.

Ibihugu bitandukanye byamaganye iri hirikwa ku butegetsi. Imiryango itandukanye irimo n'umuryango w'ubukungu w'Afutika y'Uburengerazuba yamaganye iki gikorwa ifatira n'ibihano by'ubukungu iki gihugu ndetse inatangaza ko yiteguye kugaba ibitero kuri iki gihugu niba ubutegetsi budasubijwe uwabuhoranye ngo hubahirizwe ibiteganywa n'itegeko nshinga.

Plusieurs pays et organisations comme l’ONU et l’Union Européenne ont condamné le coup d’Etat et exigé le retour à l’ordre constitutionnel. L’Union africaine avait exigé, trois jours après, le rétablissement sous quinze jours de «l’autorité constitutionnelle».

Ku rundi ruhande, ibindi bihugu birimo Burkina Fado, Mali na Alijeriya byatangaje ko uzashora intambara kuri Nijeri bitazarebera ahubwo bizayishyigikira.

Abepiskopi bo muri Nijeri no muri Afurika y'Uburasirazuba bakaba basaba ko ibyo gutekereza gukemuza ikibazo intambara byahagarara kuko nta gisubizo byazana ahubwo byateza Nijeri ibibazo nk'ibyabaye kuri Libiya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose