Inama y'Abepiskopi yakiriye umunyamabanga wayo mushya
Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2024, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yakiriye Padiri Vedaste KAYISABE, watorewe kuba Umunyamabanga mukuru w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, akaba yatangiye ku mugaragaro ubu butumwa.
Padiri Vedaste Kayisabe yageze I Kigali, ku Biro by'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ari kumwe n'abo bakoranaga ubutumwa mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi ndetse n'Abafaratiri bahagarariye abandi. Yari kumwe kandi n'abaturanyi b'iyi Seminari n'abo mu muryango avukamo.
Padiri Claudien MUTUYIMANA, Wasimbuye Padiri Kayisabe ku Buyobozi bwa Seminari Nkuru ya Kabgayi ari na we wari uyoboye abaje baherekeje Padiri Kayisabe, mu Ijambo rye yashimiye padiri Kayisabe uko yasohoje ubutumwa yari amazemo imyaka 17 amwifuriza ishya n'ihirwe mu butumwa bushya yatangiye none.
Ati"Aba bose turi kumwe bifuzaga kugumana na we kuko yabanye na bo neza mu gihe kirekire kigera ku myaka 17. Kugira ngo agere kuri iyi myaka, nta gushidikanya, ni uko yabikoraga neza. Twishimiye kumuherekeza ariko nanone turababaye kuko Seminari ibuze umuntu wari umaze igihe kirekire ayikoramo ubutumwa. Ariko nta kundi byagenda, ubutumwa ni ko buteye. Kiliziya idutuma aho ishatse n'igihe ishakiye. Mu izina ry'abo twazanye nifurije Padiri Kayisabe Ubutumwa bwiza muri uru rugo rushya."
Mu Ijambo rye, Padiri Martin Nizigiyimana, Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi ucyuye igihe, yagize ati "Imyaka 6 ntabwo ari myinshi cyane ariko nta n'ubwo ari mike. Icyo nifuza kuvuga mbere na mbere ni ugushimira Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ikizere yangiriye ikantorera ubu butumwa kandi bakabunshyigikiramo. Ndashimira kandi padiri Kayisabe wemeye kunkorera mu ngata. Ngashimira n'abapadiri twabanye hano n'abandi bakozi bose, kuko ubutumwa bwose utabasha kubukora wenyine udafashijwe n'impuhwe z'Imana n'abavandimwe bakunganira."
Yabwiye padiri Kayisabe, Umusimbuye, kutagira impungenge z'ubutumwa bushya ahubwo agafata ubutumwa nk'ishuri rishya kuko bizamufasha kurangiza neza ubutumwa yahawe.
Padiri Martin Nizigiyimana, yaboneyeho gusezera no gutangaza aho agiye gukomereza ubutumwa agira ati "Nishimiye gusubira muri Diyosezi yanjye ya Kibungo, mu rugo rw'Umwepiskopi. Ubundi butumwa buzakurikira nzabumenyeshwa mpageze."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.