Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Incamake ya Liturujiya y’Iminsi Nyabutatu ya Pasika

Iminsi y’inyabutatu ya Pasika itangira kuwa Kane mutagatifu nimugoroba, mu Misa y’Isangira rya nyuma, ari naho twibuka iremwa ry’Ukaristiya n’iry’Ubusaseridoti, igasozwa n’Icyumweru cya Pasika (mu masengesho ya nimugoroba).

Incamake ya Liturujiya y’Iminsi Nyabutatu ya Pasika
Incamake ya Liturujiya y’Iminsi Nyabutatu ya Pasika

Misa yo kuwa Kane Mutagatifu nimugoroba ni yo itangira Inyabutatu ya Pasika. Niyo Misa bita iy’Isangira rya nyuma rya Nyagasani, ubwo mu rukundo rwe rwinshi yakunze abe, araye ari budupfire, yiyemeje kubakunda byimazeyo (Yh 13, 1), ari nabwo yatanze umubiri we ho ikiribwa, amaraso ye ayatanga ho ikinyobwa, kandi agategeka abigishwa be ngo bajye babikora bamwibuka: nguko uko yaremye Ukaristiya n’Ubusaserdoti. Muri make, iyo Misa nk’uko tubisanga mu gitabo cya liturijiya cyitwa “Cérémonial des évêques 1, no 297”, yibutsa ibintu bitatu by’ingenzi: Iremwa ry’Ukaristiya, iremwa ry’Ubusaserdoti bw’Isezerano rishya, ndetse n’Urukundo ruhebuje Yezu yakunze abe kugeza ku ndunduro.

Ikimenyetso gikomeye cyo kwicisha bugufi Yezu yakoze yoza ibirenge

by’abigishwa be (Yoh 13, 5), kigenura iby’urwo rukundo rutagira umupaka Nyagasani yakunze abe, ariko kikanerekana uburyo Nyagasani yifuzaga ko Abasaserdoti b’Isezerano rishya bamera: ntibagomba kuba abatware bagaragirwa, ahubwo nibo bagomba kugaragira abo bashinzwe, ndetse bakagera n’aho kuboza ibirenge! Yezu yabigiriye kugira ngo abo yitoreye babe aba mbere mu kumukurikiza: nicyo gituma mu Misa Umwepiskopi (cg umusaserdoti) na we akora uwo muhango wo koza ibirenge abantu 12 bashushanya intumwa za Yezu.

Kuwa Gatanu Mutagatifu nta misa iba. Ni umunsi Nyagasani Yezu yitanzeho igitambo cyuzuye, “yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba” (Fil 2, 8). Ivanjili itubwira ko ibyo byujujwe ahagana ku isaha ya cyenda (Reba Mk 15, 34): niyo mpamvu kuri iyo saha, haba imihango yibutsa ububabare n’urupfu by’Umwami wacu Yezu Kristu. Hari benshi bagira akamenyero keza ko gukora Inzira y’umusaraba, mbere y’imihango nyirizina yo kwibuka ububabare bwa Kristu iteganyijwe muri liturijiya y’uwo munsi. Gukora Inzira y’umusaraba, ni ukugerageza gukurikira Kristu mu nzira yanyuze ajya kudupfira, kugira ngo turusheho kuzirikana urukundo rwinshi yadukunze rwamugejeje aho ngaho. Imihango ya liturijiya iteganyijwe kuri uwo munsi igizwe n’ibice bitatu: Kwamamaza Ijambo ry’Imana, kuramya umusaraba, n’Isangira ritagatifu.

Kuramya umusaraba ni umuhango ukorwa mu rwego rwo guha icyubahiro gikwiye icyo giti twaronkeyeho agakiza. Umusaraba ubwawo nk’igiti, nta gaciro wifitemo, ndetse mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abaromani, wari ugenewe abagiranabi bahabwaga igihano cyo kwicwa urukozasoni kubera ibibi babaga bakoze. Nyamara kuva Kristu yawubambwaho,

Umusaraba ufite agaciro gakomeye cyane mu maso y’abakristu, ku buryo kuva kera cyane bahisemo ko uba ari cyo kimenyetso kibaranga aho bari hose, kugeza n’ubungubu: niyo mpamvu uwusanga mu kiliziya n’ahandi abakristu basengera, mu bigo by’abihayimana, mu ngo z’abakristu, ndetse abenshi bakanawambara.

Mu nyandiko yise “Tumenye Liturujiya y’Icyumweru Gitagatifu”, Padiri Philbert Nkundabarezi wo muri Diyosezi ya Ruhengeri avuga ko Kuwa Gatandatu mutagatifu, kimwe no kuwa Gatanu mutagatifu, nta Misa iteganyijwe (Reba Igitabo cya Misa, urup. 278, no 1).

Gusa, kubera ko ahenshi abakristu bamenyereye gukora Igitaramo cya Pasika ku gicamunsi cy’Uwa gatandatu mutagatifu (akenshi kubera impamvu z’umutekano), bituma hari abibwira ko kuwa Gatandatu mutagatifu haba misa y’Igitaramo cya Pasika. Sibyo. Gushyira Igitaramo cya Pasika kuri ariya masaha tuvuze haruguru, ni amaburakindi, kuko liturijiya iteganya ko “icyo gitaramo kiba nijoro, ntigishobora gutangira butaragoroba; kandi kirangira mbere y’urukerera rw’icyumweru”.

Kuwa Gatandatu Mutagatifu, Kiliziya yirirwa izirikana ububabare n’urupfu rwa Nyagasani; kuri uyu munsi, Kiliziya yirirwa izirikana n’ishavu ryinshi urupfu rwa Yezu. Ni umunsi mu Kiliziya urangwa ahanini n’ituze ndetse no kuzirikana, kuko umwijima uba wasakaye, urumuri rw’Izuka rutarahinguka…

Nyamara kandi, no muri uwo mwijima w’uwa Gatandatu mutagatifu, muri icyo “gicucu cy’urupfu”, byose ntibyari byarangiye… Kiliziya mu nyigisho zayo z’uruhererekane, yemeza ko Umubyeyi Bikira Mariya icyo gihe ari we wenyine wasigaranye urumuri rw’Ukwizera, maze muri iyo nkubi y’umuyaga w’ububasha bw’ikuzimu araribundikira, yanga ko rizima.

Niyo mpamvu kuwa Gatandatu mutagatifu Kiliziya irangamira by’umwihariko uwo Mubyeyi: kuri uwo munsi w’umwijima ubuditse, aho Urumuri rwasaga n’urwatsinzwe n’umwijima, Kiliziya yari ikivuka yasigaye yihishe mu Mutima mutagatifu wa Bikira Mariya, kuko ari ho hari hasigaye icyezezi cy’Ukwizera. Ni nayo mpamvu uwo Mubyeyi Kiliziya imwubaha cyane cyane kuwa gatandatu: kumwegurira uwo munsi, byaturutse kuri uriya wa Gatandatu mutagatifu. Mu ijoro rikurikira uwa

gatandatu mutagatifu nibwo twinjira muri Pasika ibimburirwa n’igitaramo cya Pasika, umunsi mukuru nyirizina wa Pasika, iminsi umunani ya Pasika n’ibyumweru 6 bikurikiraho.

Igitaramo cya Pasika ni cyo gihatse ibindi bitaramo byose muri Kiliziya: ku bakristu, ni ijoro ryo gutegereza Izuka rya Nyagasani bari maso. . Misa y’Igitaramo cya Pasika, iteka iba ari iy’icyumweru cy’Izuka rya Nyagasani.

Liturijiya y’Igitaramo cya Pasika itangira amatara yose azimije. Muri make, Kiliziya iba ikiri mu cyunamo cy’urupfu rwa Kristu, umwijima uba ugikwiriye hose, ariko icyezezi cy’urumuri rw’Izuka kiba gitangiye kugaragara (kuko nyine ari ijoro Umwami wacu Yezu yazutsemo), ku buryo buhoro buhoro urumuri rugenda rwiyongera, byageraho rukisesura hose: nibyo bishushanywa n’urumuri rw’itara rya Pasika, rikongezwa ku muriro wateguwe rigatangira ryaka ryonyine, maze uko umutambagiro ugenda ugana mu kiliziya, itara rya Pasika rikagenda rikongeza andi matara abakristu bitwaje, rikaza kugera kuri altari amatabaza yose abakristu bafite mu ntoki yamaze gukongezwa. Uko umutambagiro ugenda ugana altari, niko umudiyakoni agenda ashyira itara rya Pasika hejuru, agatera ati: “Urumuri rwa Kristu!” Abakristu bagasubiza bati: “Dushimiye Imana!”

Iyo itara rya Pasika rigeze ku gitereko cyaryo kuri altari, nibwo bacana andi matara yo mu kiliziya (usibye ayo kuri altari, kuko yo acanwa bagiye kuririmba Gloria). Icyo gihe hakurikiraho Indirimbo yamamaza Pasika (ari yo bita “Exsultet” mu kilatini), ikaririmbwa n’umudiyakoni (iyo ahari). Indirimbo yamamaza Pasika ni igisingizo kirata urukundo rw’Imana rwigaragarije ku buryo bw’agatangaza mu ijoro rya Pasika, ubwo Kristu yazukaga mu bapfuye, bityo akirukana umwijima w’icyaha n’urupfu gikurura, agasakaza hose Urumuri, akimika ingoma y’Urukundo, ubutabera n’amahoro.

Undi mwihariko wa Misa y’Igitaramo cya Pasika, ni uko liturijiya y’Ijambo ry’Imana ifata umwanya urambuye! Koko rero, muri icyo gitaramo gihatse ibindi, “hateganyijwe amasomo icyenda: arindwi yo mu Isezerano rya kera, n’abiri yo mu Isezerano rishya (Ibaruwa n’Ivanjili).” (Reba Igitabo cya Misa, urup. 310, no 20).

Ibyishimo bya Pasika bigenda byisesura uko amasomo agenda yegera Ivanjili y’Izuka: bitangirana n’indirimbo y’igisingizo twita “Gloria” iririmbwa nyuma y’isomo rya nyuma ryo mu Isezerano rya kera. Icyo gihe nibwo inzogera n’ingoma byongera kuvuga mu kiliziya. Ibyo byishimo bisakara nyuma yo gusoma Ibaruwa (Rom 6, 3-11): icyo gihe baririmba “Alleluya” ya Pasika, ari nayo ibanziriza Ivanjili y’Izuka rya Kristu.

Muri iyi Misa habaho imihango yibutsa abakristu Batisimu bahawe, irimo guha amazi ya Batisimu umugisha, gusubira mu masezerano ya Batisimu, no gutera abakristu amazi y’umugisha. Mu gihe cyose cya Pasika, Batisimu itangwa hakoreshejwe amazi yahawe umugisha mu Gitaramo cya Pasika. Imihango y’Igitambo cy’Ukaristiya ikorwa uko bisanzwe, mu byishimo by’Izuka rya Nyagasani. Si “ibisanzwe bya misa”, ahubwo ni misa idasanzwe, kuko iyo misa y’Igitaramo cya Pasika ari yo shingiro rya misa zose.

Ku cyumweru cya Pasika, kuwa mbere w’isabato, ni wo twita mu by’ukuri “Umunsi Kristu yazutseho akava mu bapfuye.” Ni umunsi w’akataraboneka ku bakristu, Umunsi basingiriza Imana Data ko “yabugururiye amarembo y’ubugingo bw’iteka, ibigirishije Umwana wayo w’ikinege watsinze urupfu maze akazuka”.

Uretse Umunsi mukuru wa Pasika ubwawo, n’iminsi 8 ikurikiraho (octave de Pâques) nayo ihimbazwa nka Pasika nyirizina, Pasika ikomeza guhimbazwa mu byumweru 6 bikurikiraho, byose hamwe bikaba ibyumweru 7. Muri make umuntu yavuga ko Pasika yitegurwa iminsi 40 (Igisibo), igahimbazwa iminsi 50 (Igihe cya Pasika), yose hamwe ikaba iminsi 90 (amezi 3).

Tubikesha inyandiko “Tumenye Liturujiya y’Icyumweru Gitagatifu” ya Padiri Philbert Nkundabarezi, Diyosezi Ruhengeri

photo
photo
photo1
photo1
photo2
photo2
photo4
photo4
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose