Inzoga ziratungwa agatoki nk'intandaro y'amakimbirane n'ihohoterwa mu muryango
Imiryango yo muri paruwasi ya Nyamasheke, irashinza inzoga kuba intandaro y'amakimbirane n'ihohoterwa mu miryango ku buryo byasabye bamwe kuzihurwa ngo bagire amahoro.
Ibi byatangajwe mu gikorwa cyahuje itsinda ry'ingo zo muri paruwasi ya Nyamasheke zahoze zirangwamo amakimbirane n'abayobozi ba Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu rwego rw'iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iri tsinda rimaze iminsi rihabwa ibiganiro n'inyigisho zigamije kubafasha gusobanukirwa n'ihohoterwa n'ingaruka rigira mu muryango ndetse abarigize bakiha ingamba yo gutandukana burundu n'iyi mibereho igayitse kandi idindiza iterambere n'imibereho myiza y'umuryango.
Imwe mu miryango yatanze ubuhamya yagaragaje ko inzoga akenshi ari zo zateye amakimbirane ku buryo bamaze kuganirizwa biyemeje kuzireka kugira ngo babone amahoro.
Rubashangabo Jean na Mukantwari Alphonsine, bavuga ko inzoga zari zarabazahaje aho bazirekeye ubuzima bukaba bwarahindutse.
Mukantwari Alphonsine avuga ko yisuzumye agasanga nta handi amakimbirane yo mu rugo rwabo yavaga atari mu nzoga. Ati"Twabagaho mu makimbirane yaterwaga n'inzoga. Inzoga ni zo zatumaga ankorera ihohoterwa, akankubita."
Umugabo we Rubashangabo Jean avuga ko yari abangamiwe kubera ubusinzo bw'umugore we no kwangiza umutungo w'urugo. Ati "Yaranywaga cyane. Amafaranga yose abonye akumva yayamarira mu kabari ari umuntu w'umugore."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.