Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishusho ya Bikira Mariya yaburiwe irengero ku munsi mukuru w'Asomusiyo

Mu Ijoro ryo kuwa 14 ushyira uwa 15 Kanama 2022 ni bwo abantu bataramenyekana bibye ishusho ya Bikira Mariya iri kuri Paruwasi ya Mutagatifu Kibuka muri Arikidiyosezi ya Kinshasa.

Ishusho ya Bikira Mariya yaburiwe irengero ku munsi mukuru w'Asomusiyo
Ishusho ya Bikira Mariya yaburiwe irengero ku munsi mukuru w'Asomusiyo

Amakuru dukesha urubuga rw'inama y'Abepiskopi muri RDC, avuga ko mu gitondo cy'uwa 15 Kanama 2022, ubwo abakristu bazaga mu Misa y'Asomusiyo batangajwe no kubona Ishusho ya Bikira Mariya bubakiye ubuvumo iruhande rwa Kiliziya itagihari. Bavuga ko abatwaye iyi shusho babanje kubomora urukuta rwo ku kiliziya, banafungura ingufuri yari iyikingiye maze babona gutwara iyo shusho.

Abakristu bavuga kandi ko umuzamu ushinzwe kurinda iyi shusho nta kintu yumvise. Ibintu babonamo kunanirwa inshingano dore ko bavuga ko yaba anageze mu zabukuru bagasaba ko yasezererwa.

Ubu buvumo bwubatswe mu mwaka wa 2019 bikozwe n'uwari padiri mukuru w'iyi paruwasi Padiri FrancOIS NSEKA.

Muri uyu mwaka wonyine wa 2022, paruwasi ya Kibuka imaze gukorerwamo ibikorwa by'urugomo bibiri byibasiye amashusho ya Bikira Mariya. Ubwa mbere abajura bari bagerageje kwiba iyi shusho ariko ntibabasha kuyigeza kure kuko batayirenganye ku marembo ya paruwasi. Kuri iyi nshuro ya kabiri bakaba babashije kuyijyana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose