Ishusho ya Mutagatifu Yohani Mariya Viyani yahoze mu Iseminari y'i Kansi yimuriwe ku Karubanda
Kuwa 07 Kanama 2023 mu Iseminari nto ya Karubanda hashyizwe Ishusho ya Mutagatifu yohani Mariya Viyani, urugero rw'Abasaseridoti kugira ngo abaharerera n'abaharererwa bajye bamwigiraho kuba abapadiri b'intungane n'intangarugero nkawe.
Padiri Habanabashaka Jean de Dieu, umuyobozi wa Seminari Nto ya Karubanda, yasobanuye amateka y'iyi Shusho. Avuga ko yahoze mu Iseminari Nto yakoreraga i Kansi. Iyi Seminari ya Kansi ikaba yari yararagijwe Mutagatifu Yohani Mariya Viyani. Ubwo iyi Seminari yimurirwaga ku Karubanda mu 1976 iyi shusho nayo yarimuwe ariko ishyirwa mu bubiko kuko Seminari yari yaragijwe Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha.
Nk'uko akomeza abivuga icyatumye iyi shusho itunganywa ndetse ikanubakirwa ni ukugira ngo ikomeze kwibutsa aya mateka ya Seminari y'i Kansi yari yararagijwe Mutagatifu Yohani Mariya Viyani.
Padiri Jean de Dieu yanagarutse kuri Padiri Blaise Bagabo, wari umunyakigega wa Seminari wagize uruhare mu gitekerezo cyo kubakira iyi shusho. Padiri Blaise Bagabo ubwo yigaga mu Iseminari Nto ya Karubanda mu 2009 yajyaga abona iyi shusho. Akayibona itabitse ndetse igenda yangirika. Aho abereye padiri, umwepiskopi yamuhaye ubutumwa mu Iseminari Nto ya Karubanda asanga ya shusho igihari. Yaje gutanga igitekerezo cyo kuyitunganya ndetse ikanashyirwa ahantu heza hazatuma idakomeza kwangirika.
Ubwo iki gitekerezo bakigezaga kuri Myr Filipo Rukamba yacyakiriye neza yishimira ko iyi shusho izafasha abato kwibuka no kumenya amateka ya Seminari ya Karubanda ndetse no kwibuka urugero rw'uyu mutagatifu wabaye umusaseridori w'intangarugero.
Mutagatifu Yohani Mariya Viyani yavukiye i Dardilly mu Bufaransa. Ababyeyi be bari abahinzi ariko kandi bakaba abakiristu bakomeye, ari nabo yakuyeho uburere bwiza kuva akiri muto.
Yohani Mariya Viyani yatangiye amashuri akuze cyane kandi afite icyifuzo cyo kuzaba umusaserdoti. N'ubwo kwiga akuze bitari bimworoheye, yabashije kugera ku cyifuzo cye mu 1815 ubwo yahabwaga ubusaseridoti. Amaze kububahabwa yoherejwe gufasha muri ParuwasI ya Eccully, ariko ajyayo atarahabwa uruhushya rwo gutanga isakaramentu ry'imbabazi, bitewe n'uko hari ibice bimwe by'inyigisho atari yararangije. Aho aruboneye abakiristu bamuyobotse ari benshi bitewe n'inyigisho ze. Yaje kwimurirwa muri i Ars aba ari naho arangiriza imibereho ye.
Aha ahageze yasanze abakiristu baradohotse arabavugurura, arabigisha abaha inama nziza kandi ababera urugero rwukwitagatifuza. Imyitwarire ye yatumaga rubanda rumubonamo umuntu ukorerwamo n'Imana, ibyatumaga abakiristu baturuka hirya no hino baje ngo abafashe guhabwa isakaramentu ry'imbabazi no kumva inyigisho ze. Amateka avuga ko Yohani Mariya Viyani yabaye koko umuhuza w'Imana n'abantu kuko yanahinduye Paruwasi ya Ars umurwa wa Nyagasani, iba ihuriro ry'abifuza kugororokera Imana n'abafite inyota yo kuyimenya.
Mu minsi ya nyuma y'ubuzima bwe yakomeje kwitagatifuza no gufasha abandi kugororokera Imana, yitabye Imana ku wa 04 Kanama 1859 amaze imyaka 73.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.