"Isi yacu ikeneye abantu batuza bagasenga"ubutumwa Papa Leo yageneye abiyeguriye Imana babaho ubuzima bwo kwitandukanya n'isi
Ibi Papa Leo XIV, yabigarutseho kuri uyu wa 11 Ukwakira 2025, ubwo yahuraga i Roma n'itsinda ry'Abataliyani b'abiyeguriye Imana babaho mu buzima bwituze cyangwa abiyeguriye Imana mu buzima bwo kwitandukanya n'isi (hermits).
Abo ni abagabo n'abagore bihitiyemo kubaho mu buryo bw'ituze, batari mu buzima busanzwe bw'abantu, kugira ngo bagire umwanya uhagije wo gusenga, gusoma Ijambo ry'Imana no kubaho mu busabane bwuzuye n'Imana.
Mu butumwa yagejeje kuri abo biyeguriye Imana, Papa Leo XIV yabibukije ko isi y'iki gihe yuzuyemo urusaku rw'amakuru menshi, imihihibikano, n'iterambere ry'ikoranabuhanga rituma abantu batakaza umwanya wo gutuza no kumva Imana.
Ati “Mu gihe isi irimo kwibagirwa gutuza no gutekereza, murakenewe kurusha mbere kugira ngo mwibutse abantu ko hari agaciro mu gutuza, mu kumva Imana n'undi muntu, ndetse no gusabana n'ibyaremwe.
Papa Leo XIV yasobanuye ko ubuzima bw'abiyeguriye Imana atari uguhunga isi, ahubwo ari uburyo bwo gusukura umutima no kugira umutima ushobora kumva neza Imana n'abandi.
Ati N'ubwo mutaba mu bantu, ntimuba mwabitandukanyijeho, ahubwo mubana nabo mu buryo bwimbitse kurushaho kuko musangira nabo umutima n'isengesho.
Papa Leo XIV yashimangiye ko abiyeguriye Imana batanga urugero rw'ukwemera n'ubudahemuka muri Kiliziya, kuko mu buzima bwabo bwo gutuza no gusenga bavomamo ibyishimo byo kubaho n'umunezero wo kwizera.
Yagize ati" Muri iki gihe aho abapadiri n'abihayimana bagenda baba bake, cyane cyane mu byaro n'ahitaruye, ubuzima bwanyu buba nk'urumuri rubonesha abandi. Ndetse no mu mijyi yuzuye ubwigunge, aho abantu batakivugana, aho muba mwicaye mu masengesho haba nk’ihuriro ry'amahoro n'ubwiyunge.
Papa yashimye kandi uburyo bakorana n'abepisikopi n'abapadiri b'amaparuwasi, avuga ko amasengesho yabo afasha guhumuriza no kongera umwuka w'ubuzima bwa gikristu muri Kiliziya.
Papa Leo XIV kandi yabibukije ko bafite inshingano ikomeye yo gufasha abantu gusubira mu mitima yabo no kongera kumva Imana.
Ati" Mufite inshingano yo gufasha abantu gusubira mu mitima yabo, kugira ngo bongere kumva icyo Imana ibabwira. Aho mu mutima, buri wese ashobora gusanga, umuriro w'urukundo rw'Imana udacogora.
Papa Leo XIV yakomeje avuga ko Imana ikomeza guhamagara abantu ngo bayisange mu mutuzo n'ituze ry'umutima.
Papa Leo XIV yashimye uburyo abo biyeguriye Imana bakomeza gusengera isi mu bihe bikomeye, abasaba gukomeza guharanira amahoro, ubumwe n'urukundo mu bantu bose.
Papa Leo XIV, ubutumwa bwe yabusoje yibutsa Kiliziya yose ko mu gihe isi yugarijwe n'urusaku, ubwigunge nimihangayiko, abantu batuje basenga ari bo barinzi b'amahoro, urukundo n'ubumwe nyakuri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.