Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Itangazamakuru ryasabwe ubufatanye mu bikorwa by’icyumweru cy’ubumwe bw’Abakirisitu

Babisabiwe mu kiganiro cyahuje Ubuyobozi bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’Abanyamakuru kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, cyabereye ku biro by'uyu muryango ku Kacyiru, mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo n’uruhare rw’itangazamakuru mu kwimakaza ubumwe bw’Abakiristu mu Rwanda no mu karere no ku bizakorwa mu cyumweru cy’Ubumwe bw’Abakristu.

Itangazamakuru ryasabwe ubufatanye mu bikorwa by’icyumweru cy’ubumwe bw’Abakirisitu
Itangazamakuru ryasabwe ubufatanye mu bikorwa by’icyumweru cy’ubumwe bw’Abakirisitu

Umunyamabanga mukuru wa Bibiliya mu Rwanda Rev.Ruzibiza Viateur, yavuze ko muri uyu mwaka umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguye icyumweru cy'Ubumwe bw'Abakirisitu kandi kikaba ari igikorwa ngarukamwaka, aho buri mwaka baba bafite insanganyamatsiko yihariye.

Yatangaje ko uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti '' Mbese ibyo urabyemera?'' (Yohani 11, 26)

Yakomeje ati: ''Dutegereje ko abantu bongera kugira umwanya wo gusenga, bakongera kugira ubumwe kandi tuzakomeza gukorana n'itangazamakuru kugira ngo rizabidufashemo na nyuma y'icyo cyumweru. Umusaruro witezwe ni ugukomeza kwerekana imbaraga zo gukorera hamwe''.

Yatangaje ko ku munsi wo gutangira Icyumweru cy'ubumwe bw'abakirisitu, nyuma yaho abayobozi b'amadini n'amatorero bazakomereza ibikorwa byo muri icyo cyumweru mu madini n'amatorero yabo birimo gukomeza gushishikariza abanyamadini n'amatorero gushyigikira Bibiliya. Nyuma y’icyo cyumweru iyo gahunda ikazakomereza mu ntara.

Mu kiganiro kandi Abanyamakuru bagize umwanya wo kubaza bimwe mu bibazo abantu bibaza, ibikibangamiye ubumwe bw’Abakirisitu, icyo icyumweru cy’ubumwe bw’Abakirisitu cyaje gucyemura, umusaruro kiri gutanga, imbogamizi bagihura nazo n’ibindi ndetse babaza n’uburyo Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ugerageza gukora mu guhangana nabyo cyangwa kubibonera igisubizo.

Umuvugizi wungirije w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda Bishop Samuel Kayinamura, yavuze ko icyumweru cy'ubumwe bw'abakirisitu cyagize umusaruro kandi ugaragagara kandi ukaboneka mu bwumvikane kuko mbere iki cy'umweru kitarabaho ubumwe bwari bwarabuze gusa ubu bishimira aho bageze bagenda babugarura.

Ati: ''Kiliziya Gatolika n'Abapolotesitanti tugira aho duhurira mu kugaragaza indangakwemera. Kubera kudatera intambwe ngo abantu bamenye bituma rimwe na rimwe dutandukanywa n'ibitari bikwiye kudutandukanya, ubu rero duhamya kandi twemeza ko twatangiye kubona umusaruro cyane ko ikita rusange duhuriraho twese twemera Kristu ndetse tugahurira kuri Bibiliya. Ubumwe buragaraga n'ibikorwa bifatika kandi turabwishimira, gusa ntabwo tuzavuga ngo twabugezeho ahubwo tuzahora tubusigasira kugeza Yezu Kristu agarutse’’.

Umuyobozi w'Inama y'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda Rev.Julien Kandema Agaruka ku mbogamizi bahura nazo, yavuze ko zitabura ariko bagerageza kuzishakira igisubizo asaba Abakirisitu kubahana no kubaha ukwizera kwa buri wese kugira ngo bakomeze kwimakaza Ubumwe nkuko Abanyarwanda babihisemo biyemeza kurenga ibibatandukanya bakiyemeza ibibateza imbere.

Ati:'' Natwe amadini n'amatorero twimakaje ibiduteza imbere kandi dushimira Imana aho u Rwanda rugeze muri iyi gahunda. Tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo dukomeze kwimakaza ubwo bumwe twiyemeje”.

Umuvugizi wungirije w'umuryango wa Bibiliya mu Rwanda Bishop Samuel yashimiye Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro bagiranye avuga ko mu izina rya Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n'umuvugizi mukuru wa BSR babashimira umusanzu wabo aboneraho kubasaba gukomeza kubafasha mu kurwanya ubuyobe no gukomeza kubafasha mu bikorwa by’icyumweru cy’Ubumwe bw’Abakirisitu babigeza kubabakurikira.

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bwatangarije Kinyamateka ko gutangiza ibikorwa bigamije kwizihiza Icyumweru cy’Ubumwe bw’Abakiristu, intego nyamukuru ari ugukangurira abantu ubumwe, urukundo, n’ubwiyunge binyuze mu Ivanjili.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose