Iterambere ry'Ikoranabuhanga mu itumanaho ni umukoro kuri Kiliziya
Kuva tariki 24 kugera 29 Mutarama 2025, I Roma hatetaniye Abanyamakuru basaga ibihumbi icumi n'abayobozi ba Komisiyo z'Itangazamakuru ku rwego rw'Igihugu basaga Ijana, mu rwego rwo guhimbaza Yubile mu rwego rw'Itangazamakuru no kuganira ku ngamba nshya z'Itangazamakuru Gatolika mu myaka iri imbere.
Kuwa 24 Mutarama 2025, ku mugoroba ni bwo Abanyamakuru n'abakora mu Itangazamakuru rya Kiliziya bakiriwe i Roma, muri Bazilika ya Mutagatifu Yohani wa Laterano, ahabereye Isengesho ryo kwigorora n'Imana n'Igitambo cya Misa yo gutangira ku mugaragaro iyi gahunda yihariye Kiliziya yageneye abanyamakuru.
Bukeye bwaho, abanyamakuru bazindukiye kuri Bazilika Nkuru ya Mutagatifu Peteto i Roma, mu gikorwa cyo kunyura mu muryango w'impuhwe. Nyuma bakomeje bajya muri Salle Paul VI bagezwaho ubutumwa butandukanye ndetse banaramutse Papa Fransisiko.
Kimwe mu byagarutsweho mu butumwa bwatanzwe ni ibibazo abanyamakuru muri iki gihe barimo guhura na byo hirya no hino mu bihugu, n'uruhare rw'ubufatanye hagati y'Abanyamakuru, mu rwego rwo gutizanya imbaraga muri uyu murimo. Hagarutswe kandi ku kibazo cy'ibihuha bikomeje gutizwa umurindi n'imbuga nkoranyambaga.
Papa Fransisiko mu Ijambo rigufi yabwiye Abanyamakuru, yabashimiye umurimo bakora, avuga ko umurimo w'Itangazamakuru ari umurimo w'ingirakamaro ariko ukenera ubwenge n'ubushishozi. Yabasabye kuba abahamya b'amizero muri iyi si yuzuyemo byinshi bica intege abantu.
Nyuma yo guhura na Papa Fransisiko abanyamakuru bakomeje guhabwa ibiganiro bitandukanye mu matsinda byagarutse ku murimo w'itangazamakuru ingorane uhura na zo muri iki gihe n'icyakorwa mu kuzirenga.
Nyuma yo guhimbaza iyi Yubile y'Abanyamakuru, Abayobozi bashinzwe Itangazamakuru Gatolika ku rwego rw'isi no ku rwego rw'ibihugu, bakomereje mu Nama, mu rwego rwo kurebera hamwe ikerekezo cy'Itangazamakuru Gatolika mu bihe biri imbere.
Ku cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, Abanyamakuru bifatanyije na Papa Fransisiko mu Gitambo cya Misa y'Icyumweru cy'Ijambo ry'Imana. Ndetse banakomezanya na we muri Angelus aho yanongeye kubaramutsa no kubashimira ubutumwa bakora muri Kiliziya.
Muri ibi bikorwa Kiliziya yo mu Rwanda yahagarariwe n'abanyamakuru babiri, bari kumwe n'umunyamabanga wa Komisiyo y'Itumanaho mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Abashinzwe itumanaho biyemeje gufatanya mu mishinga y'ikoranabuhanga izatuma habaho amakuru, inyandiko, filimi n'ibindi bihuje n'ikoranabuhanga rigezweho kandi byafasha abantu bakoresha igihe kinini ikoranabuhanga rigezweho.
Hashingiwe ku mateka ya Kiliziya mu Iterambere ry'Ikoranabuhanga mu Itumanaho, abari mu Nama bibajije ukuntu Kiliziya yabaye iya mbere mu gukoresha iterambere rigezweho mu bihe byashije, ariko ubu ikaba idakoresha uko bikwiye ikoranabuhanga rigezweho mu Itumanaho. Aha akaba ari na ho hashingiye ibitekerezo bitandukanye mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo.
Iki kibazo cyateye Kiliziya kwibaza niba bazakomeza kurebera, aha akaba ari naho abatanze ibiganiro bafatiye bagaragaza ko Kiliziya ikwiriye kugira icyo ikora kugira ngo iri terambere ry'Ikoranabuhanga mu itumanaho ridakomeza kuba ikibazo ahubwo ribe igisubizo.
Ibi bibazo bikomeje gufata indi ntera aho Iri koranabuhanga mu Itumanaho ryabaye igikoresho cyo kugoreka ukuri no guhohotera uburenganzira bwa muntu binyuze mu gutesha agaciro, gusebanya, guharabika, kwandagaza n'ibindi bikorwa ku mbuga nkoranyambaga.
Iki kibazo cyagarutsweho mu biganiro bigera kuri bitatu, aho abatanze ibiganiro bagaragaje uko imbuga nkoranyambaga n'ubwenge bukorano birimo gutesha agaciro ukuri byimakaza amakuru adafite gihamya.
Iyi gahunda yo yatangijwe no kwakirwa na Papa Fransisiko aho yabagejejeho ubutumwa bwagarutse ku ngingo eshatu ari zo: Amizero, gusenga no gukorana. Muri ubu butumwa Papa Fransisiko yabibukije ko umurimo ukomeye Itangazamakuru rya Kiliziya rifite ari ugusakaza inkuru Nziza y'amizero, inkuru ihumuriza, inkuru ihuza abantu aho kubatandukanya inkuru ikiza abantu aho kubica. Papa Fransisiko kandi yavuze ko Itangazamakuru rya Kiliziya ridakwiye gukorwa nk'akazi kabonetse kose ahubwo ko rikwiye kugendana no gusenga asaba. Ikindi Papa Fransisiko yagarutseho ni ugukorana asaba Itangazamakuri rya Kiliziya kubaka umurunga w'ubufatanye kuko bizafasha kongera imbaraga.
Nyuma yo guhura na Papa Fransisiko abayobozi bahagarariye Itangazamakuru Gatolola hirya no hino, bafashe umwanya wo kuganira ku bibazo biriho no gushaka ibisibizo. Kimwe mu bibazo byagaragajwe ni Iterambere mu ikoranabuhanga rivanze n'imbaraga z'abanyamafaranga n'abanyapolitiki batiza umurindi ibinyoma n'ibihuha, bigira ingaruka zikomeye ku baturage.
Mu byifuzo byatanzwe abayobozi b'Itangazamakuru bifuje ko Kiliziya ifasha abantu kubona ku mbuga nkoranyambaga no ku bundi buryo bugezweho bw'Itumanaho amakuru y'imvaho kandi y'ingira akamaro. Ibi bikaba bisaba guha imbaraga imishinga itandukanye igamije gutuma kuri Internet haboneka amakuru n'ubutumwa bufasha abantu kuko Kiliziya ibufite kandi ku bwinshi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.