Kabgayi yiyemeje gusubukura amateka ya muzika yahaye u Rwanda ibigugu birimo na Rugamba Sipiriyani
Diyosezi ya Kabgayi yiyemeje gukomeza amateka ya Muzika yahoranye ishinga ishuri rizigisha abato rikabafasha kuvumbura no gukuza impano zabo.
Mu muhango wo gutangiza iri shuri, wabereye muri Centre Jean Joseph Hirth, Padiri RUKUNDO Pater, ushinzwe ibikorwa by'iri shuri yibukije ko Muzika atari nshya mu mateka ya Kabgayi kuko Kabgayi kuva yashingwa na Hirth yabaye igicumbi cya Muzika.
Yagize ati"Aka gasozi gasanzwe gasigasiye amateka ya Muzika. Ntiwavuga Muzika mu Rwanda ngo ntuvugemo Kabgayi."
Mu b'ikubitiro bagize uruhare mu gutuma Kabgayi iba igicumbi cya Muzika harimo Myr Hirth ubwe wabaye umunyamuzika kandi agateza imbere Muzika mu butumwa bwe nk'uko Padiri Pater yakomeje abivuga.
Ati"Myr Hirth yashishikarizaga abakristu kuririmba muri liturjiya. Amaze gushinga Seminari yazishinze abapadiri bazi muzika kandi yakoraga ibishoboka akabaha inanga zihagije. Aho amariye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru yigishaga abaseminari bakuru gucuranga no kuririmba kuko yari umucuranzi kabuhariwe. Abo yigishije harimo Ludoviko ntamazeze."
Padiri Pater yakomeje avuga ko iyi soko yavuyeho n'abandi bakomeje umurage wa Muzika ya Kabgayi haba mu bihe byo hambere no mu bihe bya vuba barimo: Padiri Butrie ari na we washinze pueri cantores mu Rwanda na Rugamba Cyprien, Iyamuremye Solve n'abandi banyamuzika benshi bize mu Iseminari ya Kabgayi.
Padiri Pater yashimye umwepiskopi wa Kabgayi igitekerezo cyiza yagize cyo gukomeza aya mateka ashimira n'ababyeyi bemeye kuzana abana babo asaba abana kuzabyaza umusaruro amahirwe Diyosezi ibahaye na bo bakazavamo ibirangirire muri Muzika.
Iri shuri rya Muzika ryatangijwe ryakira abana bari hagati y'imyaka 6 na 12. Abana bakirwa bakaba bagomba kuba babona amanota nibura 70% mu Ishuri bigamo.
Kuri ubu abaziga icyiciro cya mbere bamaze kwandikwa akaba ari 107. Baziga mu byiciro bibiri aho bamwe bazajya biga kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatanu naho indi yige kuwa kabiri, kuwa kane no ku cyumweru. Ku minsi y'Imibyizi amasomo azajya atangwa kuva Saa 8h30 kugeza Saa 11h30 naho ku Cyumwwru abe kuva Saa 14h30 kugera Saa 16h30.
Iri shuri rizajya rikorera muri Centre yitiriwe Myr Jean Joseph Hirth i Kabgayi ariko amasomo amwe azajya atangirwa mu Iseminari Nto ya Kabgayi.
Kwiga muri iri shuri ni ubuntu ariko kwandikisha umwana buri mubyeyi atanga 30,000frs yo gushyigikira iri shuri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.