Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kansi ibaye iya gatatu ifunguwemo umuryango w'Impuhwe z'Imana muri Diyosezi ya Butare

Kuri iki cyumweru taliki ya 28 Mata 2024, muri Paruwasi ya kansi Diyosezi ya Butare hafunguwe umuryango w'Impuhwe z'Imana ukaba ari umuryango wa 3 umaze gufungurwa muri iyi Diyosezi.

Kansi ibaye iya gatatu ifunguwemo umuryango w'Impuhwe z'Imana muri Diyosezi ya Butare
Kansi ibaye iya gatatu ifunguwemo umuryango w'Impuhwe z'Imana muri Diyosezi ya Butare

Mu butumwa Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare yageje ku bakristu, yavuze ko umuryango w'Impuhwe ari ikimenyetso cy'urukundo n'impuhwe z'Imana. Asaba buri wese uwunyuramo guhinduka akamenya gushyira imbere Imana.

Nk'uko yakomeje abisobanura, guhinduka bivuga guhindura imitekerereze n'imyumvire, umuntu akitandukanye n'uburyo bwo kumva no gutekereza binyuranyije n'ubukirisitu.

Myr Filipo yabasabye abakirisitu ba Duwayene ya Kansi gukoresha neza amahirwe bahawe y'Umuryango w'Impuhwe bafunguriwe mu kurushaho kwegerana n'Imana, bakikomezamo umuco wa gikristu kandi bakawutoza abakiri bato.

Myr Filipo yatanze urugero rw'ibibazo by'ubwumvikane buke, n'umwiryane bikomeje kugaragara mu ngo zacu, mu baturanyi, mu mirimo n'ahandi, ibintu avuga ko binyuranyije n'ubukristu, bityo umuryango w'impuhwe ukaba ukwiye gufasha abakristu kubisiga inyuma.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kansi Padiri Andrew Muliika, yashimiye Myr Filipo Rukamba wabafunguriye umuryango w'Impuhwe z'Imana avuga ko byanejeje imbaga y'abakirisitu b'iyi Duwayene ndetse bazawukoresha neza kugira ngo barusheho kwegera Imana.

Kugera ubu, muri Diyosezi ya Butare hamaze gufungurwa Imiryango itatu y'Impuhwe z'Imana: Muri Paruwasi ya Butare, Paruwasi ya Gisagara na Paruwasi ya Kansi. Muri itanu iteganyijwe hakaba hasigaye ibiri izafungurwa muri Paruwasi ya Save na paruwasi ya Nyanza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose