Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kardinali Kambanda yibukije igisobanuro cy'umugenzo w'ubukene

Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali yibukije Ababikira b’Ababenardine bakoze amasezerano ya burundu ko gusezerana ubukene ari byo bituma babasha kurangamira Imana byuzuye ibindi bakabishyira ku ruhande.

Kardinali Kambanda yibukije igisobanuro cy'umugenzo w'ubukene
Kardinali Kambanda yibukije igisobanuro cy'umugenzo w'ubukene

Ibi byagarutsweho mu muhango wo gukora amasezerano ya burundu y’ababikira batatu b’Abernardine wabaye kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024 ndetse undi umwe ahimbaza Yubile y'imyaka 25 amaze yiyeguriye Imana.

Hari kandi Soeur Epiphania DUSABAMARIYA ukomoka muri Diyosezi ya Byumba muri Paruwase ya Nyinawimana wahimbaje imyaka 25 amaze yiyeguriye Imana.

Aba babikira bakoze amasezerano ya burundu ni Mama Valentine MUKATUYISHIMIRE ukomoka muri Diyoseze ya Kibungo muri Paruwasi ya Kibungo hamwe na Mama Pacifique KAZA ISHIMWE ukomoka muri Diyoseze ya Byumba muri Paruwase ya Burehe ndetse na Mama Virginie SANOU MADJOUMA ukomoka muri Diyosezi ya Bobo-Dioulasso, Paruwase ya Kouentou muri Burkina Fasso.

Uyu muhango witabiriwe n’Abepiskopi, Abapadiri n'Ababikira baturutse hirya no hino mu Rwanda, barimo Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, Myr Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare. Hari kandi umuryango mugari w’ababikira b’ababernardine mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe b’abakoze amasezerano n’abakristu muri rusange. Uyu muhango wabereye mu gitambo cya Misa cyaturiwe muri Chapelle y’Ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux mu Mujyi wa Kigali.

Abakoze amasezerano ya burundu mu muryango w'Ababerenaridine biyemeje gukomeza imigenzo y'ubusugi, ubukene no kumvira, kugira ngo begukire Imana mu buzima bwabo bwose baharanira kuba abagabuzi b'amahoro n'ubumwe, ku rugero rwa Mutagatifu Bernard.

Karidinali Kambanda mu nyigisho ye, yagarutse ku mugenzo w'ubukene, ukunze kutavugwaho rumwe na benshi, avuga ko gusezerana ubukene bisobanuye ko abasezerana baba biyemeje gushyira ibintu ku ruhande, bakarangamira Imana yonyine, bigatuma buzuza inshingano zabo neza.

Yavuze ko kwiyegurira Imana ari ukuyituraho igitamabo kiruta ibindi ari cyo wowe ubwawe ndetse ko ubikoze aba anabigirirye abavandimwe kuko uwo murimo ugirira akamaro imbaga y’abemera.

Karidinali Kamabanda avuga ko muri iki gihe, abantu usanga baheranwe n’iby’Isi bakibagirwa Imana. Avuga ko umuntu akeneye kubonera umwanya Imana aho gutwarwa n'ibyiza yaremye ngo yibagirwe uwabiremye, ubisumbije agaciro.

Kardinali Kambanda na Myr Filipo Rukamba bitabiriye ibi birori
Kardinali Kambanda na Myr Filipo Rukamba bitabiriye ibi birori
Ababikira 3 bakoze amasezerano ya burundu
Ababikira 3 bakoze amasezerano ya burundu
Ababerenardine bari bakereye ibirori by'abavandimwe
Ababerenardine bari bakereye ibirori by'abavandimwe
Gusezerana ubukene bisobanuye guhitamo Imana
Gusezerana ubukene bisobanuye guhitamo Imana
Ibyishimo byari byose ku babikira n'abashyitsi bitabiriye ibirori
Ibyishimo byari byose ku babikira n'abashyitsi bitabiriye ibirori
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose