Seminari Nto ya Kabgayi yiyemeje kuba ikitegererezo muri muzika Gatolika
Iseminari Nto ya Kabgayi yitiriwe Mutagatifu Leon, iri mu rugendo rwo gushyira ingufu mu masomo ya muzika ku rwego abazajya basoza kuhiga bazajya baba bafite ubushobozi buhagije bwo gufasha abakristu n’abandi kuririmba no gucuranga mu buryo bwa kinyamwuga.
Kitabiriwe n’amakorali n’abaririmbyi Gatolika bakomeye harimo Itsinda rya Salome na Roberto, Chorale Saint Paul, Choeur International de Kigali, The Bright Five Singers n’abandi, tutibagiwe n’abaseminari biga muri iri shuri bafite Korali, Fnfari na orchestre iririmba.
Ibi ni ibyagarutsweho ku itariki 27 Mata 2024 ubwo muri iyi Seminari haberaga igitaramo kiswe ‘RESSUREXIT’. Ni igitaramo cyari kigamije gufasha abakristu by’umwihariko umuryango mugari wa Seminari Nto ya Kabgayi kwishimira Pasika ndetse no gufasha abanyeshuri bayigamo guhura n’abamaze kugera ku rwego rwiza mu gukora muzika Gatolika.
Cyanitabiriwe kandi na Nyiricyubahiro, Myr Smargde Mbonyintege, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, padiri Fidèle Dushimimana, Umuyobozi wa ICK akaba n'umwe mu banyamuziki barezwe na Seminari ya Kabgayi, n'abandi bapadiri n'abihayimana bari baje gutaramana na Seminari.
Padiri Rukundo Pater, ushinzwe amasomo muri iyi seminari akanaba anashinzwe muzika by’umwihariko, yavuze ko iki gitaramo cyatumiwemo abandi baririmbyi bamaze kugera ku rwego rwiza kugira ngo barumuna babo babafatireho urugero bizabafashe guteza imbere ubumenyi bamaze kugira.
Padiri Rukundo yavuze kandi ko ibyo bigamije gufasha abaseminari kwiga bakamenya muzika neza mu buryo butari ubwo kwirwanaho ahubwo bakabasha gufasha abandi.
Ati “Twifuza ko muzika ya yindi twifuza mu Kiliziya igira imizi hano mu iseminari. Umwana agasohoka abifiteho ubumenyi agafasha abakristu asanze hanze n’abandi kandi ibyo bisaba kuba babifitemo ubumeyi bufatika”.
Yakomeje avuga ko muri muzika abaseminari hari aho bamaze kugera kuko harimo na batatu babiherewe impamyabushobozi z’ishimwe gusa ko na none hakiri urugendo ugeraranyije n’icyerekezo bafite kuva umwaka ushize.
Ati “Hari Famfari ya Seminari yatangiriye hano umwaka ushize igizwe n’abana 25 ariko twifuza nk’iy’abana 70 bafite ibikoresho bihagije; turacyafite urugendo. Icya mbere ni uko na bike bafite bamenye kubikoresha neza n’ibindi tukazagenda tubyongeramo”.
“Gusa ibikoresho bya muzika birahenda tugira abantu twiyambaza bagenda badufasha ariko n’undi wese washaka gushyigikira abaseminara turamukeneye yadutera nk’inkunga y’ibyuma, ibitabo cyangwa amafaranga tukagera aho twifuza mu buryo bwihuse”.
Myr Smargde Monyintege, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgi uri mu kiruhuko cy’izabukuru yashimangiye ko iyi seminari ari yo gicumbi cya muzika yanditse mu Rwanda.
Ati “Iyi seminari ifite amateka yihariye muri muzi; muzika yanditse ya mbere mu Rwanda yavukiye hano i Kabgayi[…]. Birashimishije kandi kuba nyuma y’imyaka 125 turimo inkuru nziza itangiye kogeza mu Rwanda Iseminari ya Kabgayi ikaba igifite ibakwe muri uwo muziki. Ndashimira ikipe y’abarezi n’abarimu bafatanya mu guhesha agaciro umuziki. N’abize hano bagera hanze bakawukomeza kandi bakibuka iseminari yabo aho bakuye ubumenyi”.
Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira urwego rwa Muzika muri Seminari ya Kabgayi Korali Saint Paul yahaye Abaseminari ibitabo byo gucuranga inama byo ku rwego rwo hejuru, banabashimira ko ibyo babahaye umwaka ushize byose babimenye neza.
Photos Credit: ICKNews
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.