Karidinali Kambanda arashishikariza abakristu kwitabira ibarura
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, arashishikariza abakristu kwitabira ibarura ry'abaturage riteganyijwe kuva tariki 16-30 Kanama 2022, kuko imibare irivuyemo inifashishwa na Kiliziya mu igenamigambi ry'ibikorwa by'Iyogezabutumwa n'iby'amajyambere
Mu butumwa bwa video, Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali yagarutse ku kamaro k'ibarura mu igenamigambi no mu gutegura ejo hazaza, haba ku ruhande rwa Leta ariko n'urwa Kiliziya n'umufatanyabikorwa wayo mu bikorwa by'iterambere.
Yagize ati "Turitegura igikorwa gikomeye cy'ibarura. Nka Kiliziya dufatanya na Leta mu igenamigambi, mu kubaka amashuri, mu buvuzi no mu kurwanya ubukene kandi natwe nka Kiliziya mu igenamigambi ryacu ryo gushinga paruwasi , dukenera kumenya uko imibare y'abantu ihagaze ari abakristu ari n'abandi bahatuye nabo dufatanya. Nagira ngo rero mbashishikarize kugira ngo dufatanye n'ubuyobozi muri iri barura ridufasha gutegura neza ejo hazaza"
Diyosezi hirya no hino zikomeje kongera umubare w'amaparuwasi bigendeye ku bwiyongere bw'abatuye mu duce runaka. Nk'uko Karidinali abivuga, ishingwa rya paruwasi rikenera imibare y'abahatuye ndetse rikaba n'imbarutso y'amajyambere mu gace kavutsemo paruwasi. Bityo abakristu bakaba basabwa kwitabira iri barura kuko ari ingirakamaro haba mu bikorwa by'iterambere no mu bikorwa by'iyogezabutumwa.
Iri barura ry'abaturage n'imiturire ribaye ku nshuro ya Gatanu. Ijoro ry'ibarura ni ijoro ryo kuwa 15 rishyira uwa 16 Kanama 2022, abaturage bakaba basabwa kumenya abaraye muri buri rugo bose. Baba abahatuye cyangwa n'abashyitsi baharaye. Ibikorwa by'ibarura bizakomeza kuva tariki 16 kugera 30 Kanama 2022.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.