Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda yanenze itegeko ryo kwemerera abana bafite imyaka 15 kuboneza urubyaro

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko bibabaje kuba umuco wo gusambana no gukuramo inda ukomeje guhabwa intebe kugera n'aho n'abana bato babihererwa uburenganzira.

Karidinali Kambanda yanenze itegeko ryo kwemerera abana bafite imyaka 15 kuboneza urubyaro
Karidinali Kambanda yanenze itegeko ryo kwemerera abana bafite imyaka 15 kuboneza urubyaro

Ibi Karidinali Kambanda yabitangarije muri Diyosezi ya Nyundo ahari kubera Ihuriro ry'ingo na Yubile y'umuryango mu rwego rwa Yubile y'impurirane y'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n'imyaka 2025 Jambo yigize umuntu.

Yagize ati"Muri iyi minsi hari ikintu cyo kuboneza urubyaro ku bana bato b'imyaka 15. Kuboneza urubyaro bivuga iki? Kuboneza urubyaro ni uguha urwaho ubusambanyi. Mutekereze wa mwana watangiye kuboneza urubyaro afite imyaka 15, akagera igihe cyo gushaka amaze gukuramo inda inshuro zitabarika; Uwo azaba umubyeyi koko? Azubaka urugo, atekane nk'uko bikwiye?"

Mu kiganiro yatanze ku rukundo rw'abashakanye n'uruhare rwarwo mu kubaka umuryango muzima, Karidinali Kambanda yagaragaje ko itegeko rya gatandatu mu mategeko y'Imana rigira riti "Ntuzasambane", ari nk'imbibi Imana yashyizeho mu rwego rwo gufasha abantu gutanga ubuzima mu buryo buciye mu mucyo.

Ati"Hari amategeko cyangwa imbibi Imana yashyizeho ngo umuntu atazirenga akototera ubuzima. Itegeko rya gatandatu rirengera ubuzima iyo umuntu arirenzeho aba yototera ubuzima ni na ho hava igishuko cyo gukuramo inda cyangwa se cyo gukoresha imiti na yo yototera uburyo umuremyi yashyizeho bwo gutanga ubuzima no kubyara, bikagenda binategura inzira yo kubahuka ubuzima no gukuramo inda."

Karidinali Kambanda avuga ko izi mpinduramatwara mu mibonano mpuzabitsina zatangiye mu myaka ya 1960 ubwo hadukaga ibinini n'inshinge, udukingirizo n'ibindi birwanya urubyaro, maze ubusambanyi bukurikiraho bunakomeza korora umuco wo gukuramo inda kugera n'ubu.

Forumu y'ingo na Yubile y'Umuryaango byabereye muri Diyosezi ya nyundo guhera kuwa 7-9 Kanama 2025
Forumu y'ingo na Yubile y'Umuryaango byabereye muri Diyosezi ya nyundo guhera kuwa 7-9 Kanama 2025
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose