Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kibuye imaze imyaka ibiri ifite Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yihariye

Mu butumwa busoza amahugurwa y'Abapadiri n'Abihayimana muri Diyosezi ya Nyundo zone ya Kibuye, Padiri Elie Hatangimbabazi, yashimiye Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro yabahuje mu gihe bakomeje kwiyubaka, nyuma y'imyaka ibiri, umwepiskopi yemeje ko Kibuye igira Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro yihariye.

Kibuye imaze imyaka ibiri ifite Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yihariye
Kibuye imaze imyaka ibiri ifite Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yihariye

Padiri Elie Hatangimbabazi, uyobora Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Zone ya Kibuye yavuze ko yishimiye ko mu gihe iyi komisiyo ikomeje kwisuganya, igikorwa cya mbere cyagutse ikoze, ihuje abapadiri n'abihayimana. Akaba yizeye ko bihaye imbaraga iyi komisiyo kuko ari inkingi zayo.

Yagize ati "Hashize imyaka ibiri, umwepiskopi yifuje ko habaho Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ku rwego rwa zone ya Kibuye. Nkaba rero nishimiye ko muri uku kuvuka kwa Komisiyo igikorwa cya mbere dukoze gihereye ku bapadiri n'Abihayimana."

Padiri Elie avuga ko iyi komisiyo igihe cy'imyaka ibiri imaze ikomeje kwisuganya kugira ngo igire inzego zihamye ibone n'uburyo ikeneye mu butumwa bwayo ndetse igire na gahunda ihamye y'ibikorwa byaba iby'igihe kirekire n'iby'igihe gito.

Muri uru rwego iyi Komisiyo ikaba yarashyizeho umuhuzabikorwa uzajya wunganira padiri mu butumwa, padiri Elie akaba avuga ko ari izindi mbaraga iyi komisiyo yungatse kandi bizayifasha gukomeza kwiyubaka no kugira gahunda ihamye y'ibikorwa.

Padiri Niragire Valens, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepiskopi yavuze ko yishimiye kuba abashije gukorana igikorwa na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Diyosezi ya Nyundo zone ya Kibuye.

"Nahoraga nifuza kuza hano muri Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kibuye, nzirikana ko iyi komisiuo ari bwo igitangira. Numvaga nifuza kuhagera no kuvugana n'Abasaserdoti. Ndibwira ko no mu gihe kiri imbere twazagaruka tukareba niba inzego zihari n'uko zihagaze muri paruwasi."

Padiri Elie Hatangimbabazi, yashimiye Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro yabateguriye aya mahugurwa avuga ko ari imbaraga bungutse zizabafasha gukomeza gukura neza no kurangiza neza inshingano z'iyi Komisiyo.

Bishimiye ko mu myaka 2 komisiyo y'ubutabera n'Amahoro ya Kibuye imaze ibashije guhuza abapadiri n'Abihayimana
Bishimiye ko mu myaka 2 komisiyo y'ubutabera n'Amahoro ya Kibuye imaze ibashije guhuza abapadiri n'Abihayimana
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose