Kibuye:Abapadiri n'Abihayimana barashishikarizwa kugira umujyanama wa Roho
Mu mahugurwa y'iminsi itatu agenewe Abapadiri n'Abihayimana ku gutega amatwi no kwakira abafite ibikomere, Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro yasabye Abihayimana n'Abapadiri kugira Umujyanama wa Roho nk'uburyo bw'ingenzi bufasha uwihayimana gukira kuri roho kugira ngo abashe no gukiza abanda.
Ni amahugurwa yateguwe na Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro, akaba yarabereye muri Home Saint Jean ku Kibuye.
Muri aya mahugurwa, Abapadiri n'Abihayimana bahawe ubumenyi ku ikenurabushyo ryo gutega amatwi nka bumwe mu butumwa bw'ibanze bwa Kiliziya. Basabwe kandi guha umwanya n'agaciro ubu butumwa kuko abaremerewe ari benshi kandi abapadiri n'abihayimana akaba ari bo bafitiye ikizere bonyine bakifuza kubasangiza ibibaremereye ku mutima.
Kugira ngo bashobore kurangiza neza ubu butumwa, Abapadiri n'Abihayimana basabwe kumenya na bo kwitega amatwi no kugira ubatega amatwi ngo bakire ibikomere babone nabo gukiza abandi.
Padiri Josbert Rutayisire, watanze ikiganiro muri aya mahugurwa, yibukije abapadiri ko ari ngombwa kugira umujyanama wa Roho. Uwo ugenda ukareba, ukamwifungurira, ukamuha umwanya na we akaguha umwanya akagutega amatwi.
Ubu buryo busanzwe bumenyerewe mu biyayimana ariko nk'uko byagarutsweho umwanya ukomeza kugenda uba muto ku buryo usanga muri iki gihe hari abapadiri cyangwa abihayimana batagira umuyobozi wa Roho cyangwa banamugira ntibamubonere umwanya cyangwa we ntawubone.
Uwavuze mu izina ry'abihayimana yavuze ko aya mahugurwa abasigiye isomo rikomeye ryo kwibuka gufata umwanya wo gutega amatwi nk'ubutumwa bw'ingenzi ku wihayimana.
Amahugurwa ku gutega amatwi yatangiye tariki 5 kugera tariki 7 Werurwe 2024. Biteganyijwe ko aya mahugurwa azahabwa abapadiri mu gihugu hose aho azabafasha gufasha abakristu bafite ibikomere by'amateka bakabafasha kwiyunga n'Imana, kwiyunga na bo ubwabo, kwiyunga n'abandi no kwiyunga n'ibidukikije.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.