Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika irashimira Imana yorohereje Abanyarwanda ububabare batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu butumwa bwagenewe kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yibukije bimwe mu bikorwa byaranze urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge n'uruhare byagize mu komora ibikomere abanyarwanda basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kiliziya Gatolika irashimira Imana yorohereje Abanyarwanda ububabare batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Kiliziya Gatolika irashimira Imana yorohereje Abanyarwanda ububabare batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Myr Anaclet washyize umukono kuri ubu butumwa avuga ko Jenoside yasigiye benshi ibikomere bitagira ingano, agashimira Imana yafashije Kiliziya kugira icyo ikora mu gufasha abanyarwanda koroherwa n'ububabare baterwaga n'ibi bikomere.

Ati"Imyaka 30 irashize jenoside yakorwe abatutsi mu Rwanda ihagaritswe, uretse kubura abantu hanasenyutse byinshi, imitima ya benshi yatuwe n'agahinda n'umubabaro kubera kuba imfubyi, cyangwa se abapfakazi banyuze mu bihe bikomeye by'ibikomere bigoye ku mutima, kugeza n'uyu munsi hari abo ibyo bikomere bikiremereye ku mutima."

Myr Anaclet akomeza ashimira Imana ko hejuru y'ibi bikomere Kiliziya yabashije kugira icyo ikora mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda ububabare batewe na Jenoside.

Ati"Turashimira Imana yo yaherekeje abanyarwanda muri uru rugendo rw'imyaka 30 rwo kwiyubaka no kugerageza gukemura bimwe mu bibazo byari bibangamiye umuryango nyarwanda muri rusange na buri muntu ku giti cye."

Agaruka kuri bimwe mu byakozwe, Myr anaclet yagize ati "Ku ikubitiro, Kiliziya gatolika mu Rwanda yafashe iyambere mu gufasha mu rugendo rw'isanamitima n'ubwiyunge, ubwo yatangazaga Sinodi, Gacaca Nkirisitu , yari igamije gufasha abakristu gusohoka mu mwijima w'icyaha n'amacakubiri kugira ngo babashe guhimbaza neza Yubile mu mwaka w'2000.”

Myr Anaclet yakomeje avuga ko mu myanzuro myiza yafashwe icyo gihe, abakristu biyemeje kumurikirwa n'Ivanjili, kugira ngo ibabyarire ubuvandimwe nyabwo. Yongeyeho ko Mu bindi byakozwe, harimo gufasha abana kwiga, gutabara imfubyi n'abapfakazi binyuze cyane cyane muri Caritas no mu bikorwa by'amaparuwasi.

Yagarutse kandi ku byakozwe na Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro agira ati"Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu nzego zayo zose yakomeje gufasha umuryango nyarwanda kwiyubaka mu bumwe n'ubudaheranwa. Yashyizeho kandi ihugura abakangurambaga b'ihungabana, yashyizeho abafashamyumvire n'abafasha mu by'amategeko kugira ngo bafashe abanyarwanda mu rugendo rw'isanamitima, ubwiyunge n'ubudaheranwa. Yashyizeho hirya no hino amatsinda y'ubumwe n'ubwiyunge kugira ngo afashe abanyarwanda kwegerana no kugendera hamwe.”

By'umwihariko muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30, komisiyo y'Abepisikopi y'ubutabera n'amahoro ikomeje ibikorwa byo guhuza abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi n'imiryango bahemukiye bagamije kubaka igihugu cy'amahoro n'ituze.

Iyi Komisiyo kandi yanatangije gahunda nshya y'ubukangurambaga ku itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, mu rwego rwo kugira uruhare mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ibyabaye ntibizongere ukundi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose