Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya ihangayikishijwe n'imyumvire ihuza urukundo n'ubusambanyi

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n'Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagaragaje ko Kiliziya ibabazwa cyane n'imyumvire igezweho mu rubyiruko ihuza urukundo n'ubusambanyi.

Kiliziya ihangayikishijwe n'imyumvire ihuza urukundo n'ubusambanyi
Kiliziya ihangayikishijwe n'imyumvire ihuza urukundo n'ubusambanyi

Ibi yabitangaje mu Nama nyungurana bitekerezo ku ruhare rw'amadini mu kurengera umuryanho yabaye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, Inama yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe umuryango n'izindi nzego.

Muri iyi nama Karidinali Kambanda yagaragaje ko Kiliziya ibabazwa n'urubyiruko rwishora mu busambanyi kugera n'aho gutwara inda kubera iki kibazo cyo guhuza urukundo no kuryamana.

Yagize ati"Kimwe mu bintu bitubabaza ni ukuba urukundo rwarahinduwe kuryamana. Tujya duhura n'Abafiyansi, ugasanga barashaka gushyingiranwa hutihuti kuko umugeni atwite, wamubaza akakubwira ngo yarambwiye ngo nintemera ko turyamana biraba bigaragaza ko ntamukunda."

Karidinali Kambanda yakomeje asobanura ko urukundo nyakuri atari ugusambana ahubwo ari ukwifuriza mugenzi wawe ikiza no kuba wamugirira akamaro. Asobanura kandi ko gusambana ari ukumwangiriza ubuzima, bikaba atari ukumukunda ahubwo ari ukwikunda ugashyira imbere ishimishamubiri n'irari ry'umubiri.

Mu rwego rwo guhindura iyi myumvire no gufasha urubyiruko kwimakaza urukundo ruzima rwubaka umuryango mwiza, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahuje umunsi wa Saint Valentin usanzwe uzwi nk'umunsi w'abakunda n'icyumweru cy'umuryango. Karidinali Kambanda avuga ko iki cyumweru kigamije kwigisha urukundo nyakuri, rutegereza, rwubahana, rwitsinda rukirinda guhemukira mugenzi wawe.

Icyumweru cy'umuryango cyahujwe n'Umunsi mukuru wa Saint Valentin cyatangiye tariki 7 Gashyantare 2025, kikaba kizasozwa tariki 14 Gashyantare 2025. Hirya no hino mu maparuwasi hakaba hateganyijwe ibikorwa byo gufasha abizihiza Saint Valentin guhimbaza urukundo ruzima rutari uruganisha mu busambanyi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose