Kiliziya ikomeje guha imbaraga ibikorwa byo kubaka Amahoro muri Afurika.
Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kiliziya Gatolika yahuje inama igamije kurebera hamwe uko ibikorwa by'iyi komisiyo bihagaze hirya no hino muri Afurika no guteganya ibizibandwaho mu myaka itatu iri imbere.
Iyi Nama yateranye tariki 2 na 3 Ukwakira 2025, yanitabiriwe na Padiri Valens NIRAGIRE, Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Rwanda no mu Karere k'Ibiyaga bigari.
Iyi nama irimo kubera ACCRA muri Gana yateguwe na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro y'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari ikaba igamije guhuza amakuru ku mikorere y'iyi Komisiyo mu nzego zitandukanye no gukorera hamwe iteganyabikorwa ry'iyi Komisiyo mu myaka itatu iri imbere 2025-2028.
Iyi Nama ije nyuma y'inteko rusange y'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika yashyizeho gahunda y'ibikorwa y'imyaka 25 iri imbere 2025-2050. Iyi gahunda ikaba igaragaramo ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Afurika.
Abagera kuri 14 bahagarariye Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu turere munani tugize Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika ni bo bitabiriye iyi nama biteganyijwe iko isoza imirimo yayo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025.
Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro ni urwego rwa Kiliziya Gatolika rwita ku bikorwa bigamije kwimakaza amahoro n'ubutabera mu bantu. Iyi Komisiyo ikaba ikorera mu nzego zose za Kiliziya kuva ku rwego rw'isi kugera ku muryango remezo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.