Kiliziya iraburira abagoreka ubutumwa bwa Kibeho bitwaje amabonekerwa
Abepiskopi Gatolika mu Rwanda baraburira abantu bakomeje kwigisha cyangwa gukwirakwiza inyigisho zinyuranyije n’umurongo wa Kiliziya kuri Kibeho, bamwe bakabikora bitwaje amabonekerwa cyangwa ubutumwa bavuga ko bahawe, bakemeza ko bashobora gufatirwa ibihano nibakomeza kurenga ku mabwiriza.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Myr Celestin Hakizimana, yavuze ko Kiliziya izakomeza kubanza kwigisha, kugira inama no guherekeza abantu bafite imyumvire inyuranyije n’umurongo wayo kuri Kibeho, ariko ko hari igihe bishobora kugera ku gufata ibihano.
Ibi Myr Hakizimana yabigarutseho mu kiganiro “Sobanukirwa n’Ukwemera” cya Pacis TV cyatambutse ku wa 28 Nzeri 2026, ubwo yasobanuraga umurongo Kiliziya igenderaho mu kurinda ubutumwa bwa Kibeho no gukumira inyigisho zitemewe.
Yavuze ko nyuma y’imyaka 25 Kiliziya itangaje icyemezo cyayo ku mabonekerwa ya Kibeho, hakiri abantu bashaka kongera kuri ubwo butumwa cyangwa kubusobanura mu buryo butandukanye n’uko Kiliziya yabwemeje.
Kiliziya ibanza kwigisha no guherekeza
Myr Hakizimana yavuze ko igihano atari cyo Kiliziya ishyize imbere ku muntu uba warenze ku murongo w’imyigishirize ya Kibeho.
Ati “Mu ibaruwa iheruka ijyanye n’ubutumwa bwa Kibeho twayisohoye duha n’Inama abayoboke ba Kiliziya n’abakunda Kiliziya y’uko bagomba kubyitwaramo. Ni ukubaherekeza, ndetse ni inzira twatangiye kandi inzira itajya irangira. Tuzakomeza twigishe, tuzakomeza tubagarure, tubagire inama.”
Yavuze ko intego ya mbere ari ugufasha umuntu gusobanukirwa neza icyo Kiliziya yigisha no kumugarura ku murongo wayo, aho guhita afatirwa ibihano.Ariko ngo iyo umuntu amaze gusobanurirwa, akagirwa inama kandi agaherekezwa, agakomeza gukora ibyo yabujijwe, Kiliziya ishobora gufata izindi ngamba.
Abavuga ko bafite ubutumwa cyangwa amabonekerwa ntibahita bahabwa ububasha bwo kwigisha
Myr Hakizimana yanagarutse ku kibazo cy’abantu bashobora kwitwaza ibyo babona cyangwa ibyo bavuga ko bahishuriwe kugira ngo bigishe abandi.
Umurongo wa Kiliziya, nk’uko yawusobanuye, ni uko kuba umuntu avuga ko afite ubutumwa bwihariye, cyangwa ko yagize ibimenyetso n’amabonekerwa, bidahita bimuha ububasha bwo kwigisha mu izina rya Kiliziya.
Ni muri urwo rwego Kiliziya ishaka ko ubutumwa bwa Kibeho budahuzwa n’ibindi umuntu ku giti cye ashobora kuvuga ko yabonye, ko yahishuriwe cyangwa ko yabwiwe, hanyuma ibyo akabishyira ku rwego rw’ubutumwa bwemewe na Kiliziya.
Umwepiskopi yavuze ko ikibazo ari uko hari abantu bashobora gukomeza kwigisha ibyo Kiliziya itemeje, bakabishingira ku byo bo ubwabo bavuga cyangwa ku bantu babakurikiye. Umuntu wigisha ibyo Kiliziya itemera ashobora kubuzwa kujya i Kibeho
Myr Hakizimana yatanze urugero rw’umuntu ushobora gukomeza kwigisha i Kibeho kandi yarabwiwe ko atabyemerewe.
Ati “Niba rero haje umuntu wigisha, tukamubwira tuti ‘ntugomba kwigisha’, agakomeza agatsimbarara, ahubwo uwo tumuca i Kibeho, tukamubwira ngo ntuzagaruke amezi nk’atanu cyangwa atandatu.”
Yasobanuye ko no mu gihe umuntu abujijwe kujya i Kibeho, atari igihano kigamije kumwangiza cyangwa kumwirukana burundu, ahubwo ko aba ahawe umwanya wo kwisubiraho.
Ati “Ubwo tuba tumuhaye igihe cyo kugaruka, kugarukira Imana, agasaba imbabazi, tukaganira, tukamufasha kugaruka.”
Bityo, umurongo Kiliziya ishyiraho ufite ibice bibiri: kubanza gukosora no guherekeza, ariko no kugira icyo ikora igihe umuntu yanze gukurikiza amabwiriza.
Inyungu z’amafaranga zishobora gutuma bamwe bakomera ku byo bigisha bagoreka ubutumwa bwa Kibeho
Myr Hakizimana yavuze kandi ko hari abantu bashobora kugira inyungu mu gukomeza inyigisho runaka kuri Kibeho bagoreka ubutumwa bwaho.
Ati “Inyungu hari abazifite. Niba ugiye kwigisha abantu bakaguhemba, byanze bikunze biragutunze. Niba ugiye kwigisha abantu bakaguha amafaranga yo kubaka, urumva ufite inyungu, ndetse byaguhaye n’akazi, uragahemberwa kandi kakubesheho.”
Yavuze ko izo nyungu zishobora gutuma umuntu atihutira kureka inyigisho yabwiwe ko itajyanye n’umurongo wa Kiliziya.
Ati “Ibyo rero ntabwo tuzabirwanya ngo tubishobore ijana ku ijana, ariko nitumara kugerageza kubarwaza, kubaherekeza ntibabyumve, tuzagera aho ngaho dufate n’ibihano.”
Ibi bishimangira ko Kiliziya idashaka gusa gukemura impaka zishingiye ku myumvire itandukanye kuri Kibeho, ahubwo ishaka no gukumira ko ubutumwa bwaho bwakoreshwa nk’isoko y’inyungu z’abantu ku giti cyabo.
Kibeho si ahantu umuntu wese ashobora kwigishiriza
Myr Hakizimana yasobanuye kandi ko umuntu wese ushaka kwigisha i Kibeho agomba kubikora mu murongo w’inzego za Kiliziya zibifitiye ububasha.
Ibi bireba abapadiri, abarimu b’iyobokamana ndetse n’abandi bantu bazana amatsinda i Kibeho cyangwa bakifuza kuhigishiriza.
Yatanze urugero rw’abantu baturuka mu bindi bihugu bazana abantu babo i Kibeho, ariko bakifuza kubigisha bakoresheje abantu bo hanze y’umurongo wemewe n’inzego za Kiliziya.
Mu gihe umuntu abwiwe ko atemerewe kwigisha ariko agakomeza, ashobora kubuzwa uwo murimo ndetse akabuzwa no kujya i Kibeho mu gihe runaka.Ibi bigamije ko Kibeho itaba ahantu umuntu wese ashobora kuvuga cyangwa kwigisha ibyo ashaka, hanyuma ibyo akabishyira ku rwego rw’inyigisho za Kiliziya.
Ikibazo gishobora kuvuka iyo umuntu afashe ibyo yumva, ibyo avuga ko yabonye cyangwa ibyo undi muntu avuga ko yahishuriwe, akabihuza n’ubutumwa bwa Kibeho ku buryo abantu bashobora kubifata nk’ibyemejwe na Kiliziya.
Ni yo mpamvu umurongo mushya Abepiskopi bateganya gushyira ahagaragara uzongera gusobanura ibirebana n’ubutumwa bwa Kibeho, uko bugomba kwigishwa n’abafite ububasha bwo kubwigisha.
Abepiskopi barwanya kuvanga ubutumwa bwemejwe n’ibyo abantu bavuga ko bahishuriwe
Mu kiganiro cye, Myr Hakizimana yagaragaje ko ikibazo atari ukuba umuntu agira ibitekerezo bye cyangwa akagira ibyo asobanura, ahubwo ko ikibazo gikomeye kiba igihe ibyo bitekerezo bishyirwa ku rwego rw’ubutumwa bwa Kiliziya kandi bitaremezwa nayo.
Ibi ni ingenzi cyane kuri Kibeho kuko Kiliziya yamaze gufata icyemezo ku mabonekerwa yemejwe, bityo ibyongerwaho n’abantu ku giti cyabo bidahita bihindura cyangwa ngo byongere ku cyo Kiliziya yemeye.
Umwepiskopi yavuze ko icyemezo cya Kiliziya kidakwiye kuvangwa n’ibindi bivugwa nyuma yaho n’abantu ku giti cyabo.
Nyuma y’imyaka 25, Kiliziya ishaka kurinda umurongo w’ubutumwa bwa Kibeho
Myr Hakizimana yavuze ko icyemezo cya Kiliziya ku mabonekerwa ya Kibeho ari cyo kigomba gukomeza kuba ishingiro ry’inyigisho zitangirwa aho.Ni muri urwo rwego Abepiskopi bateganya gusohora ibaruwa nshya izongera gusobanura uko Kiliziya ibona Kibeho, ubutumwa bwaho n’uko bugomba kwigishwa.
Intego si uguhindura icyemezo cyafashwe, ahubwo ni ukongera gusobanura umurongo ugomba gukurikizwa no kwirinda ko ubutumwa bwemejwe buvangwa n’ibindi abantu bashobora kuvuga ko bahishuriwe.
Mu gusobanura icyo Kiliziya ishaka ku butumwa bwa Kibeho, Myr Hakizimana yashimangiye ko intego ya nyuma atari ugukemura gusa amakimbirane cyangwa guhana abagoreka ubutumwa, ahubwo ari ugufasha abakristu kubaho ubutumwa bwa Bikira Mariya mu murongo wa Kiliziya.
Ati “Tugomba kureba ukuntu ubutumwa twahawe twabumenya, tukabukurikiza, tukabuhuza n’amategeko y’Imana, tubuhuze n’amategeko ya Kiliziya, maze tugane ku butagatifu, kuko Bikira Mariya ari cyo yatuzaniye.”
Bityo, ku bwa Kiliziya, ubutumwa bwa Kibeho ntibukwiye kuba isoko y’inyigisho umuntu wese yongeramo ibyo avuga ko yabonye cyangwa yahishuriwe, ahubwo bugomba kwakirwa, kwigishwa no gushyirwa mu bikorwa hakurikijwe umurongo wemejwe na Kiliziya.
Abakomeje kuwurenga nyuma yo kugirwa inama no guherekezwa bashobora gufatirwa ibihano, birimo kubuzwa kwigisha i Kibeho cyangwa kumara igihe batemerewe kuhagera
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.