Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kinyamateka na Radio Maria Rwanda bagiranye amasezerano y'ubufatanye

Kuri uyu wa 5 Mata 2023, Kinyamateka na Radio Maria Rwanda bagiranye amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere iyogezabutumwa n'Itangazamakuru Gatolika by'umwihariko, Kinyamateka na Radio Maria Rwanda.

Kinyamateka na Radio Maria Rwanda bagiranye amasezerano y'ubufatanye
Kinyamateka na Radio Maria Rwanda bagiranye amasezerano y'ubufatanye

Aya masezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono na Padiri Fidele Mutabazi, Umuyobozi wa Kinyamateka na Madamu Nyirarebe Georgette, Umuyobozi w'Umuryango wa Radio Maria mu Rwanda. Iki gikorwa kikaba cyabereye i Kibagabaga ku Biro bya Radio Maria Rwanda.

Aya masezerano yasomwe na Padiri Senani Ephrem, umuyobozi wa Gahunda za Radio Maria Rwanda, mbere yo gushyirwaho umukono, akubiyemo ingingo zigera kuri 11 zivuga ibizakorwa n'impande zombi mu rwego rwo gukora iyogezabutumwa, guteza imbere Itangazamakuru Gatolika no guteza imbere ibi bitangazamakuru byombi.

Mu biteganyijwe muri aya masezerano harimo ubufatanye mu butumwa ibi bitangazamakuru bihuriyeho bwo kwamamaza Ivanjili. Muri aya masezerano biteganyijwe ko Radio Maria izajya ikoresha inkuru za Kinyamateka zirimo inyigisho zafasha abakristu ku rundi ruhande Kinyamateka igatangaza mu nyandiko ibiganiro birimo inyigisho kugira ngo abakristu bacikanywe babashe kubisoma muri Kinyamateka yaba icapye n'iyo kuri murandasi.

Mu bindi bizakorwa biteganywa n'aya masezerano harimo guhuza imbaraga aho abanyamakuru n'abakorerabushake ku mpande zombi bazajya bahuza amakuru agatangazwa mu bitangazamakuru byombi ndetse bakazagenerwa n'amahugurwa mu rwego rwo guha imbaraga n'umurongo uhamye urwego rw'amakuru.

Aya masezerano kandi ateganya ibindi bikorwa bigamije gufasha abasoma kinyamateka kumenya no gushyigikira Radio Maria Rwanda ndetse ku rundi ruhande abumva Radio Maria Rwanda nabo bazabasha kumenya ibisohoka muri kinyamateka banabashe kuyishyigikira bashishikarizwa gufata ifatabuguzi.

Aya masezerano aje mu gihe cya Sinodi aho Kiliziya ishishikariza abayigize kugendera hamwe no kuzuzanya kugira ngo ibashe gusohoza ubutumwa bwayo uko bikwiye. Akana yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 5 Mata 2023, akazajya avugururwa nyuma y'imyaka iatatu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose