Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro (CEJP) yasoje amahugurwa y'abakora ubu butumwa muri Diyosezi ya Kibungo
Kuri uyu wa 17 Werurwe 2023, Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'amahoro yasoje amahugurwa y'iminsi ibiri agenewe abakora ubutumwa bw'iyi komisiyo muri Diyosezi ya kibungo haba ku rwego rwa Diyosezi n'urw'amaparuwasi ayigize. Aya mahugurwa akaba yari agamije guha imbaraga n'umurongo w'imikorere inzego z'iyi komisiyo.
Aya mahugurwa yatangiye kuwa 16 Werurwe 2023 agasozwa kuwa 17 Werurwe 2023, yahuje abapadiri ba omoniye ba komisiyo y'Ubutabera n'amahoro ku rwego rw'amaparuwasi, abakangurambaga b'ubutabera n'amahoro mu maparuwasi ya Kibungo ndetse n'abahagarariye komisiyo y'ubutabera n'amahoro ku rwego rwa Diyosezi n'urw'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Nk'uko twabitangarijwe na Zebaze Francis, aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kubyutsa inzego za komisiyo y'ubutabera n'amahoro hirya no hino mu maparuwasi n'amadiyosezi no kujya inama ku buryo iyi komisiyo yabasha gukora mu buryo buhoraho nk'urwego rw'ingenzi rw'ubutumwa bwa Kiliziya.
Yagize ati "Muri iyi minsi ibiri tumaze icyo twakoze ni ugufasha inzego za komisiyo y'Ubutabera n'amahoro ya Diyosezi ya Kibungo mu rwego rwo kuziha umurongo no kunoza imikorere n'imikoranire yazo n'izindi nzego".
Akomeza avuga ko aya mahugurwa yabaye n'umwanya wo kureba hamwe uko izi nzego zikora mu rwego rwo gufasha guhuza ibikorwa n'ibiteganywa n'Inama y'Abepiskopi ku rwego rw'igihugu. Bwana Francis yagaragaje ko yishimira ukuntu usanga abakorerabushake b'ubutabera n'amahoro bafite ishyaka ryo gukora ubutumwa bwabo ariko akenshi bagacibwa intege n'inzego zidakora neza akenshi kubera ubushobozi buke bwaba ubw'amikora cyangwa se ubumenyi budahagije mu birebana n'ubutumwa bwa komisiyo y'ubutabera n'amahoro.
Aya mahugurwa akaba yaje ari igisubizo, mu rwego rwo kurebera hamwe uko inzego zanozwa kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro.
Padiri Felicien Mujyambere, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'Ubutabera n'amahoro ku rwego rwa Diyosezi ya Kibungo, aganira na Kinyamateka yagaragaje ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane mu gufasha inzego z'iyi komisiyo kwiyubaka no gufasha iyi komisiyo kugira umurongo umwe w'imikorere no gusangira ubushobozi.
Nk'uko akomeza abisobanura komisiyo y'ubutabera n'amahoro muri diyosezi ya Kibungo yafashe ingamba zitandukanye zirimo kuba igiye kuzuza inzego zayo mu maparuwasi yose ku buryo uyu mwaka amaparuwasi yose azaba afite abashinzwe ubu butumwa. Avuga ku kibazo cy'amikoro n'icy'amahugurwa adahagije cyagaragajwe nk'ibibangamiye ubutumwa bw'iyi komisiyo padiri Felicien yavuze ko imwe mu ngamba yafashwe ari ukubaka imyumvire mishya ya komisiyo y'ubutabera n'amahoro ntibe komisiyo ikora igihe hari imishinga gusa ahubwo ikaba urwego rukora ubutumwa ku buryo buhoraho mu bukorerabushake nk'uko n'izindi nzego z'ubutumwa zikora. Ku birebana n'amahugurwa padiri avuga ko diyosezi izakomeza guhugura abakangurambaga b'ubutabera n'amahoro kandi ko na komisiyo ku rwego rw'igihugu yiteguye kubafasha igihe cyose bazabikenerera.
Aya mahugurwa abaye nyuma y'ayabereye muri diyosezi ya Ruhengeri ndetse akaba azakomereza no mu zindi diyosezi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.