Komisiyo y'Abepiskopi y'ubutabera n'amahoro yatangije ubukangurambaga bugamije kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina
Kuri uyu wa 20 Werurwe 2023, Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'amahoro ifatanyije n'Itorero Angilikani ry'u Rwanda batangije ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu kiganiro gitangiza ubu bukangurambaga buzamara umwaka, Padiri Niragire Valens, Umunyamabanga wa Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro na Pasteur Munyaneza Robert, Umuhuzabikorwa w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, batangaje ko ubu bukangurambaga bugamije gusaba buri wese guhagurukira rimwe no guhuza ijwi mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kugaragara hirya no hino no kuba intandaro yo guhutazwa kw'uburenganzira bw'ibanze bwa muntu.
Padiri Valens yagize ati "Turahamagarira inzego zose gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa. twese duhagurukire rimwe nk'umuntu umwe kandi tugire ijwi rimwe kugira ngo turandure ibikorwa by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi dutoze abantu kubahana".
Padiri Niragire Valens avuga ko Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ribangamiye uburenganzira bw'ibanze bwa muntu ndetse rinanyuranyije n'inyigisho z'Ijambo ry'Imana. Aha akaba ari naho hashingiye uruhare rw'amadini mu rugamba rwo guhangana n'ihohoterwa, yibutsa abantu ko bangana imbere y'Imana yaba umugore cyangwa umugabo buri wese akaba afite agaciro n'icyubahiro imbere y'Imana.
Kimwe mu bikomeje kuba intandaro y'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nk'uko padiri Valens akomeza abivuga ni irari ry'imitungo aho icyubahiro cya muntu rimwe na rimwe gitsikamirwa kubera irari ry'ibintu. Padiri yavuze ko abantu bakwiye kumenya gushyira buri kintu mu mwanya wacyo Imana ikabanza, hagakurikiraho umuntu hanyuma ubukungu bukaza nyuma.
Mu bikorwa biteganyijwe muri ubu bukangurambaga buzamara igihe cy'umwaka harimo ibiganiro ku maradiyo atandukanye nka radio Maria Rwanda na Radio Inkoramutima y'Itorero Angilikani ry'u Rwanda. Harimo kandi n'ibindi bikorwa nk'imikino n'ibindi bizaba bigamije kugeza kuri buri wese ububi bw'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'uruhare rwa buri wese mu kurirwanya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.