Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yashyikirije inkunga Abakobwa babyariye iwabo bo mu nkambi ya Mahama
Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2024, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu nama y'Abepiskopi yashyikirije abakobwa babyariye iwabo bo mu Nkambi ya Mahama inkunga y'amafaranga miliyoni 10 n'ibikoresho bigizwe n'imashini zidoda, bizabafasha mu mishinga yo kwiteza imbere.
Iyi nkunga iri mu rwego rw'umushinga wo guteza imbere abagore bo mu nkambi ya Mahama ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y'Ubutabera n'amahoro ifatanyije na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ya Diyosezi ya Kibungo, ku nkunga ya Missio AACHEN.
Padiri Mujyambere Felicien, Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Diyosezi ya Kibungo, mu ijambo ry'ikaze yagaragaje ibibazo bikomeye byari byugarije abakobwa mu nkambi ya Mahama n'uko uyu mushinga watekerejwe ukanashyirwa mu bikorwa.
Yavuze uko nyuma yo kubona ikibazo gikomeye cy'abana b'abakobwa bo mu nkambi baterwa inda, bagatereranwa n'imiryango yabo, bikabaviramo ibibazo byinshi, Komisiyo y'Ubutabera n'amahoro yatekereje icyakorwa, ibona byaba byiza bahurijwe hamwe bagahugurwa kugira ngo bafashwe kwigarurira ikizere no kugira uruhare mu kwiyubakira icyerekezo gishya cy'ubuzima bwabo.
Padiri Mujyambere yabwiye abagize amahirwe yo gufasha ko bakwitwararika kugira ngo intambwe batejwe izakomeze kujya mbere.
Ati "Icyo twifuza ni uko mwamererwa neza kandi mukagenda mugafasha n'abandi kugira ngo nabo ubutumwa mwahawe bubagereho."
Padiri Niragire Valens, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Ubutabera n'amahoro yashimiye Missio Aachen yateye inkunga iki gikorwa, asaba abahawe inkunga kuzayikoresha neza kugira ngo izabafashe kugira ubuzima bwiza.
Abahawe iyi nkunga bavuze ko bishimiye ko izabafasha kongera kwigirira ikizere bakigirira akamaro kandi bakakagirira n'imiryango yabo.
Inkunga yatanzwe igizwe n'amafaranga miliyoni 10 hamwe n'imashini zidoda 15 zizahabwa abahawe amahugurwa mu budozi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.