Kugurira muri Librairie Caritas ni ugufasha Caritas kugoboka abatishoboye
Inteko rusange ya Librairie Caritas yateranye tariki 10 Mata 2025, yishimiye ko Librairie Caritas ikomeje gutanga umusanzu wayo mu bikorwa bya Caritas Rwanda byo kugoboka abatishoboye, isaba abakristu gukomeza kuyigana kuko uguriye Igikoresho muri Lbrairie Caritas aba afashije abatishoboye.
Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Bamborineza Emmanuel, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Caritas Rwanda akaba n'Umuyobozi wa Librerie Caritas Ltd na Centenery House (Caritas Rwanda) Ltd, yagarutse ku ntego za Librairie Caritas asaba abakristu kuyigana mu rwego rwo gukomeza gufasha Caritas Rwanda kwigira.
Ati"Librairie Caritas, ni ikigo cya Caritas Rwanda gikora ubucuruzi bw'ibitabo amafaranga avuyemo agakoreshwa na Caritas Rwanda mu gufasha abakene."
Akomeza agira ati"Kugira ngo Caritas Rwanda ibone ubushobozi, yashyizeho ibigo by'ubucuruzi birimo Librairie Caritas na Centenary House Caritas Rwanda Ltd, mu rwego rwo gushaka ubushobozi bwo gukora ubutumwa bwayo bwo gufasha abakene idategereje inkunga z'amahanga."
Padiri Bamporineza asaba abakristu bose n'abantu b'umutima ufasha kwitabira kugura ibikoresho muri Librairie Caritas mu rwego rwo kugira uruhare mu butumwa bwa Caritas bwo gufasha abatishoboye.
Padiri Bamporineza akomeza avuga ko Librairie Caritas yiteguye kwakira neza buri wese waza ayigana ndetse n'uwakwifuza ko imusanga iwe akaba yakora komande kuri www.librairiecaritas.com, akaba yagezwaho ibicuruzwa byayo aho ari birimo:Ibitabo, ibikoresho by'amashuri n'ibikoresho by'ubugeni.
Ati"Iyo uguze ibikoresho muri Librairie Caritas uba ufashije abakene kuko uba ufashije Caritas Rwanda kurangiza ubutumwa bwayo bwo gufasha abatishoboye."
Ati"Ndabashishikariza kuza kugura ibitabo by'amasengesho bibafasha kwegera Imana harimo Bibiliya, ibitabo by'amasengesho aherekeza UMUNSI, IBITABO BY'INDIRIMBO Nka Singizwa, Ibitabo bya Liturujiya, n'ibindi bitabo byagufasha gusobanuklirwa n'ukwemera kwawe."
Akomeza avuga ko Librairie Caritas ifite n'ibindi bitabo by'amoko atandukanye kandi byanditse mu ndimi zitandukanye birimo ibitabo bikoreshwa mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, birimo kandi ibitabo by'abanditsi batandukanye bigaruka ku mateka y'u Rwanda n'ibindi bitabo bifasha umuntu kwagura ubumenyi.
Padiri Bamporineza avuga ko,mu rwego rwo kwegera abayigana, Librairie Caritas kuri ubu ikorera mu Mujyi wa Kigali umanutse kuri Car Free Zone Inyuma ya "Bank de Kigali", yifuza kwagura amashami, ikongera gukorera i Musanze, Kabgayi na Butare.
Nk'uko akomeza abivuga, uretse ibitabo, Librairie Caritas ifite n'ibikoresho by'ishuri by'umwimerere ikura ku mugabane w'i Burayi. Ikaba ishishikariza ababyeyi kuyigana. Muri Librairie Caritas kandi uhasanga ibikoresho by'ubugeni bikundwa cyane na ba mukerarugendo.
Yifuza kandi no kongera amashami mu Mujyi wa Kigali aho kuri ubu yafunguye ishami muri Centenary House mu rwego rwo gukomeza korohereza abayigana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.