Kuri Paruwasi ya Kirehe habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rwa Kiliziya Gatolika
Kuri uyu wa 4 Gicurasi 2024, kuri Paruwasi ya Kirehe, muri Diyosezi ya Kibungo, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro na Diyosezi ya Kibungo, kitabiriwe na Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi wa Kibungo, wari kumwe n'abandi bashyitsi batandukanye barimo Bwana Modeste Nzirabatinyi, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kirehe, ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro, n'abandi bashyitsi bari baje kwifatanya na Paruwasi ya Kirehe, mu gusabira no kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa ngarukamwaka cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kiba kuwa Gatandatu wa mbere wa Gicurasi, hirya no hino mu maparuwasi na Diyosezi. Ku rwego rw'igihugu kikaba cyabereye kuri Paruwasi ya Kirehe muri Diyosezi ya Kibungo.
Mbere y'Igitambo cya Misa, abitabiriye iki gikorwa bunamiye abatutsi bagera ku bihumbi 12, bashyinguye mu rwibutso rwa Nyakarambi, rw'Akarere ka Kirehe, basobanurirwa Amateka ya Jenoside i Kirehe. Bafashe kandi umunota wo kwibuka, baturira isengesho abashyinguye muri uru rwibutso ndetse banashyiraho indabo mu rwego rwo guha icyubahiro abaruhukiye muri uru rwibutso.
Nyuma y'uyu muhango, hamwe n'abakristu ba Kirehe bari baje muri iki gikorwa, hakurikiyeho ikiganiro ku itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo cyatangiwe muri Kiliziya ya paruwasi ya Kirehe.
Ikiganiro cyakurikiwe n'Igitambo cya Misa yo gusabira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko hakaba hasomwe amazina y'abari abakristu ba Paruwasi Kirehe, bavuzwe mu mazina n'ubutumwa bakoreraga Kiliziya.
Myr Twagirayezu mu nyigisho yibukije icyubahiro cy'ubuzima avuga ko ntwe ufite uburenganzira bwo kwambura undi ubuzima. Yagarutse kandi ku mategeko y'Imana, aho Imana igira iti "Ntuzice umuntu", asaba abakristu kubaho mu rukundo kuko ari byo bizatuma bagira ubuzima kandi bagafasha n'abandi kugira ubuzima.
Nyuma y'Igitambo cya Misa hatanzwe ubutumwa butandukanye bwagarutse ku ruhare rw'Abakristu mu kubaka u Rwanda ruzira Jenoside n'Ingengabitekerezo yayo.
Muri iki gikorwa kandi, habayeho no gukomeza Abarokotse bo muri paruwasi ya Kirehe, banashyikirizwa inkunga bateguriwe yo kubashyigikira muri ibi bihe bikomeye byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.