Kuvuga nabi ikinyarwanda si ubusirimu
Ibi byagarutsweho mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi kavukire byabereye muri TTC de la Salle Byumba, kuwa 21 Gashyantare 2025.
Ubutumwa butandukanye bwatanzwe bwashimangiye agaciro k'ikinyarwanda, bagaya abagitesha agaciro n'abakica nkana bibwira ko ari bwo busirimu.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene, yaragize ati "Uyu munsi Mpuzamahanga w'Ururimi kavukire ni uwo kwibutsa abanyarwanda kugaruka ku isano gakondo y'ururimi rwacu n'uburyo bwo kurwiga, kuruvuga neza no kurumenya. Ni ngombwa ko ururimi rwacu rw'ikinyarwanda abana barwigishwa kuva mu miryango, ababyeyi bagakora uburyo bwose bashoboye kugira ngo abana bamenye ikinyarwanda kandi bagikuriremo kuko ni rwo rurimi ruduhuza."
Minisitiri Jean Damascene, Yakomeje avuga ko muri iki gihe mu bato hari kugenda hinjiramo izindi mvugo zivuye mu mahanga no ku mbuga nkoranyambaga ugasanga amagambo ari muri izo ndimi asimbujwe ikinyarwanda cyangwa ugasanga ikinyarwanda kiravugwa nabi.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde, yasabye abatuye iyi Ntara gukunda ururimi rw'ikinyarwanda no kuruha agaciro aho kurwica bitwaje ko ari bwo busirimu.
Atanga urugero ati nkubu hari ijambo ryadutse ugasanga abantu barimo baravuga bati ubusobanuro, ubusobanuro ntabwo ari ikinyarwanda habaho igisobanuro, waba ushaka kuvuga mu bwinshi ukavuga ibisobanuro, icyo nicyo kinyarwanda.
Ati"Twifashishe ururimi rwacu rw'ikinyarwanda ruturanga rukanaduhuza, twihatire kuruteza imbere, kuruvuga neza nta gushyoma no kurugoreka ururimi nk'aho kuvuga nabi ikinyarwanda ari bwo busirimu."
Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire mu Rwanda, wijihijwe ku nshuro ya 22, ku nsanganyamatsiko igira iti, "Twige, tunoze Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza."
Ukaba ari umunsi wizihizwa ku isi yose tariki ya 21 Gashyantare buri mwaka.Uyu munsi wemejwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO) mu 1999.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.