Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kwita ku bidukikije ni ukubaha Imana, Karidinali Kambanda

Mu gihe i Dubai hateraniye Inama ku Ihandagurika ry'ikirere COP28, Antoni Karidinali Kambanda, Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, arahamagarira abantu bose kwita ku bidukikije kuko kutabyitaho ari ugusuzugura Imana yabiremye kandi bikaba binagira ingaruka ku muntu.

Kwita ku bidukikije ni ukubaha Imana, Karidinali Kambanda
Kwita ku bidukikije ni ukubaha Imana, Karidinali Kambanda

Mu kiganiro yagejeje ku bitangazamakuru bya Kiliziya, nyuma y'inteko rusange ya 168 y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yaberaga I Kigali kuva tariki 29 Ugushyingo 2023 kugera tariki 2 Ukuboza 2023, Karidinali Kambanda yavuze ko mu butumwa Kiliziya itanga muri iki gihe ikomeje kugaruka ku nshingano muntu yahawe n'Imana yo kurengera ibidukikije.

Ati"Kimwe mu bintu mu butumwa bwacu dukunda kugarukaho ndetse no mu burezi dutanga, ni ukubaha no kwita ku bidukikije. Imana yaremye umuntu imushyira ku isi kugira ngo ayicunge neza. Umuntu afite inshingano zo gufata neza ibyo biremwa Imana yamuragije kugira ngo anabifashe gusingiza Imana, kuko abibereye umuvugizi n'umuyobozi mu gusingiza Imana."

Karidinali Kambanda avuga ko kwangiza ibidukikije ari ukwihekura, akabigereranya no gutobora ubwato uri mu nyanja.

Yagize ati "Iyo umuntu yangije ibidukikije kubera kwikunda bimugiraho ingaruka. Ibidukikije ni ingenzi ku muntu. Papa Fransisiko abigereranya n'abantu bari mu bwato buri mu nyanja. Iyo abantu bari mu bwato ukabona umuntu arimo gutobora ubwato mwese murahaguruka mukamwamagana."

Karidinali Kambanda avuga ko abantu bose bakwiriye guhagurukira rimwe bakita ku bidukikije kuko, kwita ku bidukikije ari ukubaha Imana umuremyi wabyo. Asaba by'umwihariko gutoza abato uyu muco wo kubaha ibidukikije kandi bagatozwa bahabwa urugero n'abakuru.

Hirya no hino ku isi, hakomeje kugaragara ibimenyetso birimo imyuzure, ubushyuhe bakabije, gushonga k'urubura mu bice by'isi by'urubura bigatuma amazi y'inyanja yiyongera n'ibindi biterwa n'ukwiyongera k'ubushyuhe bw'isi, ahanini bitewe n'ibyuka bihumanya ikirere bituruka ku bikorwa by'iterambere rya muntu.

Mu butumwa Papa Fransisiko yagejeje ku bitabiriye, Inama ku ihindagurika ry'ikirere irimo kubera I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu bwasomye na Karidinali Pietro Parolini, yabwiye abakuru b'ibihugu na za Guverinoma ko ibigaragara ari nk'intabaza y'ibidukikije byugarijwe n'inyota y'ubukungu ya muntu.

Papa Fransisiko avuga ko iki ari cyo gihe cyo kumvira iyi mpuruza niba umuntu yifuza kubaho kandi akazakomeza no kuba ku isi mu bihe bizaza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose