Bwa mbere mu mateka ya INES Ruhengeri yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 1.700
Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026, Kaminuza ya INES Ruhengeri yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 18, ku banyeshuri 1.729 barangije amasomo mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026. Muri bo, 1.634 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu gihe 95 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Postgraduate), mu mashami atandukanye.
Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba Kiliziya Gatolika, bayobowe na Nyiricyubahiro Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri. Hari kandi abahagarariye inzego za Leta, ababyeyi, abanyeshuri, inshuti za kaminuza n’abandi batumirwa.
Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Vincent Harolimana yavuze ko bishimiye kuba bageze ku rwego rwo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 1.700, ashimangira ko ari ubwa mbere mu mateka ya INES Ruhengeri igize umubare nk’uwo. Yavuze ko ari ikimenyetso cy’intambwe nziza iyi kaminuza imaze gutera n’icyizere ikomeje kugirirwa.
Ati ‘’Muri Kaminuza yacu ya INES Ruhengeri twishimiye gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 18 ku banyeshuri 1729 mu byiciro no mu mashami atandukanye. Dutewe ishema n’ubwinshi n’ubwiza bw’aba banyeshuri barangije uyu mwaka. Ni ubwa mbere mu mateka ya INES Ruhengeri tugeze kuri uyu mubare bikaba byerekana ko Kaminuza yacu ikunzwe kandi bigatanga icyizere cy’ejo hayo heza.’’
Yashimiye kandi abanyeshuri barangije, avuga ko bakoze ibishoboka byose kandi bakabasha kugera ku ntego bari barihaye.
Yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga ishyira mu guteza imbere uburezi bufite ireme, ndetse n’uburyo ikomeje gushyigikira ibikorwa by’uburezi binyuze mu nzego zayo zose.
Ati ‘’turashimira abayobozi ba INES Ruhengeri mu nzego zose, abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi n’abishingizi, tugeze ku rwego rwiza ariko ntidukwiye kwirara, iki ni cyo gihe kugira ngo turusheho kunoza ibyagezweho dushingiye ku byagezweho tunoza imiyoborere myiza, umurimo unoze, imyigishirize iboneye, n’imicungire myiza y’umutungo wa INES.
Yavuze ko hakenewe ubufasha kugira ngo INES Ruhengeri ikomeze gutera imbere no kunoza inshingano zayo.
Yagarutse kandi ku ndangagaciro zikwiye kuranga abanyeshuri biga muri INES Ruhengeri ndetse n’abandi bose bafite uruhare mu bikorwa by’iyi kaminuza.
Ati ‘’Ndagira ngo mbararikire gukomeza kuri izi ndangagaciro dukomeyeho, umuntu n’ubumuntu duharanira guhora ku isonga kuba inyangamugayo, kugira imyitwarire ya Kinyamwuga no kuba indakemwa.’’
Yakomeje asaba abanyeshuri barangije amasomo muri INES Ruhengeri kujya guhatana ku isoko ry’umurimo, baharanira kugira uruhare mu kubaka ibihugu byabo.
Ati’’Banyeshuri murangije ngaho ni mujye ku isoko ry’umurimo kandi muharanire kubaka ibihugu byanyu muteza imbere imiryango yanyu. Ku mirimo n’ubutumwa muzahabwa muzagaragaze ko mwatojwe ubunyamwuga akandi ikinyabupfura n’imyitwarire myiza bizahore bibaranga.’’
Mu butumwa yageneye ababyeyi n’abishingizi, yabashimiye uruhare bagize mu gufasha abana babo kwiga neza, abasaba gukomeza kubashyigikira no mu rugendo rushya batangiye nyuma yo gusoza amasomo.
Ati ‘’Babyeyi, bishingizi mwigomwe byinshi kugira ngo abana banyu kandi bacu bige neza, mwabahitiyemo ishuri ryiza rya INES Ruhengeri, mwabubakiye umusingi ukomeye, uwo musingi turifuza ko bazawubakaho inzu ibabereye. Izi diprome bahawe ni imfunguzo zifungura imiryango igana heza. Muri urwo rugendo rero batangiye babyeyi, bishingizi, barezi muzakomeze kubaba hafi mubashyigikire kugira ngo bashobore kugera ku nzozi zabo.’’
Mu gusoza ibi birori, abanyeshuri bahize abandi mu byiciro bitandukanye muri INES Ruhengeri bashimiwe, banahabwa ibihembo byatanzwe n’abafatanyabikorwa batandukanye b’iyi kaminuza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.