Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Kwiyegurira Imana si ukubura abagabo." Myr Rukamba

Kuri uyu wa 13 Nzeri 2025, Umuryango w'Ababikira b'Ababernardine wungutse Ababikira bashya bakoze amasezerano ya mbere n'aya burundu unahimbaza Yubile kuri bamwe mu babikira bakuru b'uyu muryango barimo n'uwahimbaje imyaka 100 y'amavuko.

"Kwiyegurira Imana si ukubura abagabo." Myr Rukamba
"Kwiyegurira Imana si ukubura abagabo." Myr Rukamba

Muri ibi birori byabereye i Kigali muri Chapele ya Lycée Notre Dame de Citeaux, abanovisi batatu ari bo: Agnès NIYONSHUTI uvuka muri Paruwasi ya Nyamasheke, Diyosezi Cyangugu, Béatrice UMUHOZA uvuka muri Paruwasi ya Kansi, Diyosezi ya Butare na Délphine NTAWIHEBA, uvuka muri Paruwasi Mwange, Diyosezi ya Ruhengeri, bakoze amasezerano ya mbere. Ni mu gihe Mama Francine INGABIRE, uvuka muri Paruwasi ya Kayenzi, Diyosezi ya Kabgayi, na Mama Harriet KEMIGISHA wo muri Paruwasi ya Buhara, Diyosezi Kabale bakoze amasezerano ya burundu.

Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare uri mu kiruhuko, ari na we wayoboye Igitambo cya Misa, mu nyigisho ye yagarutse ku ishingiro ry'amasezerano y'ababikira, ashimangira ko atari ikimenyetso cy'ubushobozi buke cyangwa kubura abagabo, ahubwo ari umuriro w'urukundo ruhindura ubuzima.

Ati 'Aba mureba ntabwo ari uko babuze abagabo, ntabwo ari uko bagumiwe, ahubwo ni uko bakunze Imana, bagahitamo gushyingiranwa na yo."

Yakomeje avuga ko uwiyeguriye Imana aba yarahuye na Kristu, akamureba, akamunyura. Ibi akaba ari byo bimutrra guharira Imana ubuzima bwe.

Myr Rukamba yasobanuye ko amasezerano atatu ababikira basezerana ari yo: Ubukene, ubusugi no kumvira atari amategeko gusa, ahubwo ari isoko y'ubuzima bwa gikristu.

Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe abiyeguriyimana mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu Ijambo rye yashimye ababyeyi bemeye gutanga abana babo bakabaha Imana ho ituro, abasaba kuzayongera.

Muri ibi birori byo kwakira amasezerano y’aba babikira kandi hanahimbajwe Yubile y’imyaka 50 Mama Marguerite Nyanzira wo muri Paruwasi ya Kayenzi Diyosezi ya Kabgayi, amaze asezeraniye muri uyu muryango. Mu gihe Mama Claire d'Assise MUJAWAMARIYA wo muri Paruwasi ya Rulindo, Arkidiosezi ya Kigali, yijihije imyaka 60 amaze asezeranye muri uyu muryango.

Naho Mama Marie Michel VAN HERK uvuka muri Belgique, yizihiza imyaka 100 y'amavuko.

Uyu muryango w’Ababernardine wavukiye mu Bubiligi 1202, ugera mu Rwanda mu 1932, kugeza ubu ku isi hose uri mu bihugu 4 ari byo: Ububiligi, Tchad, Burkinafasso, n’u Rwanda.

Mu Rwanda ukaba umaze kugera muri Diyosezi 5: Butare, Gikongo, Kabgayi, Kibungo no muri Arkidiyosezi ya Kigali ari naho habarizwa urugo rukuru rw’uyu muryango.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose