Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mu bapadiri barindwi diyosezi ya Byumba yungutse uyu mwaka babiri bavuka muri paruwasi ya Nyarurema

Paruwasi ya Nyarurema muri Diyosezi ya Byumba, irishimira uruhare ikomeje kugira mu kubyarira Kiliziya abasaseridoti. Ni nyuma y'uko uyu mwaka ibyariye Diyosezi ya Byumba abapadiri babiri muri barindwi iyi diyosezi yungutse.

Mu bapadiri barindwi diyosezi ya Byumba yungutse uyu mwaka babiri bavuka muri paruwasi ya Nyarurema
Mu bapadiri barindwi diyosezi ya Byumba yungutse uyu mwaka babiri bavuka muri paruwasi ya Nyarurema

Mu birori byabereye ku cyicaro cy'iyi paruwasi tariki 20 Kanama 2022, Paruwasi Nyarurema yongeye kubyarira Kiliziya na Diyosezi ya Byumba by'umwihariko abapadiri babiri ari bo Padiri Alexis NDAYISABA SINGIZWA na Padiri Jean d’Amour NTIRITSIMBURWA BUSINGE.

Mu Ijambo rye Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba, yashimiye iyi paruwasi ya Nyarurema kubw'aba bapadiri b'impanga ihaye diyosezi ya Byumba baje biyongera ku bandi bakuru babo.

Yagize ati " Ndashimira paruwasi ya Nyarurema aba basaseridoti bakomokamo, uyu munsi bavutse ari impanga kandi nk'uko babivuze si bo ba mbere nta n'ubwo ari bo ba nyuma. Paruwasi ya Nyarurema yarereye kiliziya kandi izakomeza kurerera Kiliziya. Bakristu ba paruwasi ya Nyarurema, ndagira ngo mu izina rya diyosezi ya Byumba, mbashimire; Mwavuze ko abapadiri bamaze kuba 14 muzakomeze murerere Kiliziya, bagende biyongera muhe n'andi maparuwasi".

Mu Ijambo ry'uhagarariye abakristu, Alfred NIYONZIMA, yagaragaje ibyishimo batewe no kuba paruwasi yabo yibarutse impanga, nyuma y'abandi bapadiri n'abihayimana iyi paruwasi yibarutse. Yagize ati "iyi paruwasi isanzwe ibyara abapadiri n'abihayimana, kuko kugera ubu ifite abapadiri 14 bayivukamo, umudiyakoni umwe, abafaratiri bane n'abihayimana benshi".

Uretse aba bapadiri babiri abandi bavutse muri paruwasi Nyarurema ni: Mgr Servilien Nzakamwita, Mgr Vincent Barugahare, Padiri Alfred Rutagengwa, Padiri Sibomana Theodomir, Padiri Kamana Didace, Padiri Nepomuscene Harerimana, Padiri Sylvere Munyangabire, Padiri Antoine Ngamije Mihigo, Padiri Mundere Dominique, Padiri Gatete Ildephonse, Padiri Mukiza Gilbert na Padiri Munyarukundo Athanase.

Paruwasi Nyarurema yashinzwe mu mwaka wa 1986 iragizwa abatagatifu Fransisko na Klara ba Assise. Yabyawe na Paruwasi ya Rukomo. Igishingwa yayobowe n’abapadiri b’Abataliyani bo muri Diyosezi ya Lucca, ari bo Giancarlo Buchianneri, Silvio Righi na Giorgio Simonneti. Muri 2003 basubiye iwabo basimburwa n’abapadiri ba Diyosezi ya Byumba. Kugeza ubu, Paruwasi ya Nyarurema ifite abapadiri 14 bayivukamo. Ifite kandi abihaye Imana mu miryango itandukanye y’Ababikira n’Abafurere

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose