Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Selesitini yasabye Abakristu Gatolika kudaterwa ipfunwe n’uko hari ababita abasazi

Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ‘Asomusiyo’ Musenyeri Selesitini Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro yabwiye abari bateraniye i Kibeho ko badakwiye guterwa ipfunwe n’ababita abasazi kuko ngo ‘icyakitwa ibisazi giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu’.

Musenyeri Selesitini yasabye Abakristu Gatolika kudaterwa ipfunwe n’uko hari ababita abasazi
Musenyeri Selesitini yasabye Abakristu Gatolika kudaterwa ipfunwe n’uko hari ababita abasazi

Muri ibi birori byabaye tariki ya 15 Kanama 2024, Musenyeri Selesitini yabwiye imbaga y’abarenga ibihumbi 85,000 bari bateraniye i Kibeho ko umunsi w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari umunsi w’ibyishimo n’umunezero ari nayo mpamvu bajya i Kibeho ngo babyine kandi basingize Imana kubera ko umutsindo wa Nyina wa Jambo ari nawo wabo.

Agaruka ku gusaba abakristu Gatolika kudaterwa ipfunwe n’ababita abasazi, Musenyeri Selesitini yagize ati “Kuba duteraniye ku Ngoro ya Bikira Mariya tungana dutya ni ubusazi kuri bamwe abandi birabashengura. Twebwe ho nta kundi byagenda turizirika ku Mana yacu kuko icyakitwa ibisazi giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu.”

Musenyeri Selesitini akomeza avuga ko by’umwihariko Kibeho idashobora kwibagirwa tariki ya 15 Kanama kuko kuri iyo tariki mu 1982 ari bwo Bikira Mariya yagiriye uruzinduko rudasanzwe i Kibeho.

Ati “Ntidushobora kwibagirwa ubwo Bikira Mariya yabonekeraga i Kibeho ku wa 15 Kanama 1982, bose bari biteze ko aza yishimiye kandi abazaniye ibyishimo by’abijuru kuko wari umunsi mukuru we. Gusa siko byagenze kuko yaje ababaye ndetse mu maso hazenga amarira, kubera abana be bamunaniye.”

Ibi nibyo yashingiyeho asaba abakristu kwirinda gusubiza umwana we Yezu ku musaraba, buri wese akareba ko mu buzima bwe bwa buri munsi niba adashavuza Bikira Mariya mu magambo no mu bikorwa.

Yibukije abakristu ko ibyo bakora byose bigomba kubera abandi urugero haherewe mu muryango, mu kazi, mu mashuri, mu baturanyi n’ahandi.

Bitandukanye n’ibirori byo guhimbaza Asomusiyo mu myaka yashize, 2024 yabaye umwihariko kuko abakristu bitabiriye ari benshi ku buryo ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko hari hateraniye abarenga ibihumbi 85,000.

Abo bari baturutse mu bihugu birimo, u Rwanda, Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Gabon, Leta Zunze Ubumwe za America, Zimbabwe, Ubwongereza, Uganda, Afurika y’Epfo, Canada, Tanzania, Polonye, u Butaliyani, u Budage, Austria n’ibindi.

Abihayimana baturutse mu bice binyuranye bari bitabiriye ibirori bya Asomusiyo ari benshi
Abihayimana baturutse mu bice binyuranye bari bitabiriye ibirori bya Asomusiyo ari benshi
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose