Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Smaragde yakebuye abahinduye Muzika urusaku no kurata umubyimba

Mu butumwa yagejeje ku baseminari ba Seminari Nkuru ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi, yashimiye abaseminari uko bidagadura mu ndirimbo, ananenga abagize Muzika urusaku n'inzira yo kurata umubiri aho kuba umuyoboro w'ubutumwa.

Musenyeri Smaragde yakebuye abahinduye Muzika urusaku no kurata umubyimba
Musenyeri Smaragde yakebuye abahinduye Muzika urusaku no kurata umubyimba

Ibi yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umunsi mukuru wa mutagatifu Tomasi w'Akwini, Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi yisunze. Wahimbajwe kuri iki cyumweru tariki 29 Mutarama 2023.

Muri ibi birori abaseminari bataramiye abashyitsi mu ndirimbo n'imbyino nziza by'itorero, Orchestre na Korali bya Seminari Nkuru ya Kabgayi. Mu Ijambo rye Musenyeri Smaragde yashimye uko abaseminari bidagadura mu mbyino n'indirimbo, yibutsa ko indirimbo ari umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ubutumwa bukakirwa kandi bukumvikana.

Yagize ati " umuziki ni igikoresho gikomeye cyo kumvikanisha ubutumwa. Cyane cyane muri iki gihe iterambere ryatumye haboneka uburyo bugezweho bwo kunyuzamo ubutumwa, dukeneye gukoresha ubu buryo".

Musenyeri Smaragde yanenze abakoresha nabi muzika aho kuyikoresha bumvikanisha ubutumwa bakayikoresha bashyira imbere urusaku rw'ibicurangisho n'ubwirasi mu mbyino zirata umubiri.

Ati "Iyo utari aho basakuza ugira ubwoba ngo nta kigenda. Urusaku rw'isi no kurata umubyimba byihariye urubuga".

Myr Smaragde yasabye abaseminari n'abakristu kwirinda iki gishuko. Usanga kiganje muri iki gihe aho usanga abanyamuzika batandukanye bakunze gusubiramo indirimbo zabo ngo bongeremo ibicurangisho bigezweho zihinduke indirimbo zibyinitse kuko ari zo abantu biki gihe bakunze.

Ibi bigira ingaruka ku ndirimbo aho usanga indirimbo isigara ari incurango n'umucezo gusa, igatakaza umwimerere wayo n'ubutumwa buyikubiyemo. Musenyeri Smaragde yatanze urugero rwa Rugamba Sipiriyani nk'urugero rw'umuhanzi mwiza wakoresheje neza ubuhanzi bwe agashyira imbere ubutumwa aho wasangaga indirimbo ze nta bicurangisho birimo. Ndetse n'iyo hari ababyinaga indirimbo ze, Musenyeri Smaragde avuga ko bitabaga ari ukurata umubyimba ahubwo ko byabaga ari ubugeni.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose