Mushaka yatangirijwemo ubukangurambaga ku itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'Ingengabitekerezo ya Jenoside
Kuri uyu wa 14 Werurwe 2024, muri Paruwasi ya Mushaka, Diyosezi ya Cyangugu, hatangirijwe mu rwego rw'Akarere ka Rusizi, ubukangurambaga ku itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, bwateguwe na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro ku bufatanye n'inzego zitandukanye za Leta.
Iki gikorwa kibimburiye, ikiciro cya kabiri cy'ubu bukangurambaga, cyitabiriwe na Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo y'ubutabera n'Amahoro mu nama y'abepiskopi wari kumwe n'abo bakorana muri iyi komisiyo ku rwego rw'igihugu no ku rwego rwa Diyosezi ya Cyangugu.
Kitabiriwe kandi n'abayobozi mu rwego rw'akarere ka Rusizi n'imirenge ya Rwimbogo, ari na ho cyabereye, Nzaha na Gashonga. Umuyobozi mukuru wari ubarangaje imbere akaba ari Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mme Anne Marie Dukuzumuremyi. Hari kandi ushinzwe ubufasha mu by'amategeko ku rwego rw'akarere, Alex Muhirwa, ari na we watanze ikiganiro ku itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.
Abaturage bahagarariye abandi mu mirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gashonga bari bitabiriye ari benshi iki gikorwa barangajwe imbere n'abayobozi babo muri iyi mirenge.
Mu gutangiza iki cyiciro cya kabiri cy'ubukangurambaga, padiri Valens Niragire, yigarutse ku mpamvu komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro yateguye iki gikorwa, avuga ko atari ukwivanga muri Politiki ahubwo ari ubutumwa busanzwe bwa Kiliziya bwo gufasha abantu kubaho mu mahoro.
Muri Sale Igisubizo ya paruwasi ya Mushaka, ni ho iki gikorwa cyatangiriye. Iyi Sale na yo ikaba ifatanye amateka n'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'abanyarwanda kuko yiswe igisubizo, bitewe n'uko yubatswe kugira ngo ijye ikorerwamo ibikorwa by'ubumwe n'ubudaheranwa byamenyekanyr cyane muri iyi paruwasi mu gihe yayoborwaga na Padiri Ubald Rugirangoga.
Yagize ati"Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Rwanda ifatanya n'inzego zitandukanye z'igihugu n'imiryango itegamiye kuri Leta. Mu bikorwa byo kwigisha gukumira icyaha no gukangurira abaturage muri rusange gukumira icyaha no kwimakaza umuco w'amahoro. Iyo dukora ibi ngibi rero ntabwo tuba twivanze muri politiki. Ahubwo tuba dufasha inzego z'igihugu kurangiza inshingano zazo. Dusanzwe rero dufatanya n'inzego z igihugu gukangurira umuryango nyarwanda guhugukira ibikorwa by'ubumwe n'ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Kiliziya Gatolika yafashe iya mbere kugira ngo ifashe umuryango Nyarwanda kongera komora ibikomere no kubana nk'abavandimwe. Tuzi neza rero ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari imwe mu bikorwa bibi bikomeza guhembera ihungabana n'urwango kandi bikabuza abaturage kubana mu mahoro. Turabona neza ko nyuma y'imyaka 30 jenoside ihagaritswe, ingengabitekerezo iracyakomeza guhemberwa n'abatifuriza ineza umuryango nyarwanda."
Muhirwa Alex, umukozi wa Minisiteri y'Ubutabera, mu karere ka Rusizi, mu kiganiro kirambuye, yasobanuye ingingo zitandukanye zigize itegeko ryerekeranye n'icyaha cya Jenoside asaba abaturage kwirinda iki cyaha mu rwego rwo kwirinda ibihano bigiturukaho.
Padiri Valens yakomeje avuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ari nk'imungu yinjira mu bitekerezo by'umuntu no mu mutima we ikawukuramo urukundo ikinjizamo urwango ari na yo mpamvu Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yiyemeje gutangiza ubukangurambaga bwo kuyirwanya dore ko ubutumwa bwayo ari ukwigisha amahoro, umubano mu bantu, kubahiriza agaciro k'ikiremwa muntu no guharanira ko iterambere ry'abantu ryajyana no kubahiriza uburenganzira n'ubwigenge bwa muntu n'ubw'ibyaremwe byose. Byose bigakorwa mu murongo w'Ivanjili ya Yezu Kristu kandi hashingiye ku Nyigisho mbonezamubano za Kiliziya.
Nk'uko yakomeje abisobanura, ubu bukangurambaga bwahawe intero igira iti "Menya amategeko, wirinde ingengabitekerezo ya Jenoside" bwatangirijwe mu karere ka Rusizi ariko buzakomereza mu gihugu hose. Bwabimburiwe n'amahugurwa yabereye i Kigali, tariki 4-6 Werurwe 2024,ahuza abahagarariye Komisiyo y'ubutabera n'amahoro mu madiyosezi yose, abajyanama mu by'amategeko n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye.
Yashimiye komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yahaye abaturage ba Rusizi aya mahirwe yo kuganira kuri iri tegeko, avuga ko bizagabanya ibyaha byerekeranye n'ingengabitekerezo byakorwaga.
Anne Marie Dusabumuremyi wari uhagarariye ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi muri iki gikorwa yasabye abaturage bahuguwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe kugira ngo bubafashe kandi bufashe n'abandi kwirinda ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kubaka ubumwe bw'abanyarwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.