Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Muyanza ikomeje kuba igicumbi cy'ubusaserdoti muri Diyosezi ya Byumba

Paruwasi ya Muyanza yungutse abapadiri babiri iba yujuje umubare w'abapadiri 20 bayivukamo mu myaka 61 imaze ishinzwe.

Muyanza ikomeje kuba igicumbi cy'ubusaserdoti muri Diyosezi ya Byumba
Muyanza ikomeje kuba igicumbi cy'ubusaserdoti muri Diyosezi ya Byumba

Ni mu birori byizihiye ijisho byayobowe na Myr Papias Musengamana wari kumwe na Myr Servilien Nzakamwita. Byitabiriwe kandi n'abapadiri n'abihayimana baturutse hirya no hino n'abakristu bari baje ari benshi guhimbaza ibi birori.

Abadiyakoni Gildas URIWENUWE na Diyakoni Eugène NIYIGENA, ni bo bahawe ubupadiri, bari kumwe n'abafaratiri barindwi(7) bahawe Ubudiyakoni.

Myr Papias atangiza ibi birori yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri Muyanza, yibarutse icyarimwe Abasaseridoti babiri.

URIWENUWE Gildas, umwe mu bahawe ubupadiri, yagaragaje ibyishimo batewe no kuba bageze ku cyo umutima wabo wifuje. Ashimira Myr Papias wabaherekeje muri uru rugendo. Ati "Tubashimiye uburere mwaduhaye mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, kandi tubashimiye ko mwakiriye ubusabe bwacu igihe twabasabaga kuba abadiyakoni."

Ernest Nsanzamahoro, umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Rulindo akaba ari nawe waje uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta muri ibi birori by'itangwa ry'ubusaseridoti, yagaragaje ibyishimo batewe no kunguka abapadiri babiri. Avuga ko ari amaboko bungutse mu kwita ku mibereho myiza y'Abaturage.

Ati"Uyu muhango waduhurije hamwe witangwa ry'ubusaseridoti, ni amahirwe abaturage b'akarere ka Rulindo bagize kuko umubare w'abayobozi bita ku mibereho yabo umunsi ku munsi wiyongereye."

Amateka agaragaza ko iyi Paruwasi ya MUYANZA Imaze imyaka 63 ishinzwe, kuko yavutse mu mwaka w'1961 ibyawe na Paruwasi ya Rulindo y'Arkidiyosezi ya Kigali.

Nyuma y'imyaka itandatu ishinzwe ni bwo yibarutse umusaseridoti wa mbere, Nyakwigendera Padiri BIKINO Boniface. Kuri ubu paruwasi ya Muyanza igize abapadiri 18 bavuka muri iyi Paruwasi.

Paruwasi Gatorika ya MUYANZA iherere mu kagali ka BUTARE Umurenge wa BUYOGA, akarere ka Rulindo, ikaba igizwe n'amasantarali atandatu(6) na Sikirisare imwe(1).

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose